Trump yigize nyoni nyinshi ku by’urubuga Wikileaks yigeze gusingiza nyuma y’ifatwa rya Assange

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Umwe za Amerika, Donald Trump, yumvikanye asa n’uwihakana urubuga rwa WikiLeaks nyuma y’ifatwa rya nyirarwo, kandi yarigeze kuba arusingiza

Uwashinze WikiLeaks, Julian Assange, ejo ku wa kane tariki 11 z’ukwezi kwa kane yatawe muri yombi i Londres mu Bwongereza avanywe muri ambasade ya Ecuador.

Perezida Donald Trump kuri uyu wa kane yatangaje ko atazi urubuga rwa WikiLeaks, ati “nta kintu nzi kuri WikiLeaks, ntabwo ari ikintu cyange”.

Nyamara mu kwiyamamaza kwe yavuze ko ayikunda kuko yagaragaje amakuru ‘atari meza’ kuri Hilary Clinton bari bahanganye.

Perezida Donald TrumpPerezida Trump yigeze kumvikana asingiza WikiLeaks, none ubu ngo urwo rubuga ntarwo azi

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangariye amashusho ya BBC agaragaza indimi ebyiri za Bwana Trump kuri uru rubuga rwa WikiLeaks.

Bamwe bati ‘ese yibagiwe uru rubuga rutangaza amakuru y’amabanga ku butegetsi n’abategetsi mu myaka ibiri gusa?’.

Bivugwa ko uyu mugabo azohererezwa ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumushakisha bumurega ibyaha byo kwiba amakuru ya Leta yifashishije ikoranabuhanga.

Jeremy Corbyn, umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi ryo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze ko Guverinoma idakwiye koherereza ubutabera bwa Amerika Julian Assange.

Corbyn avuga ko byaba bidakwiye kohereza uyu mugabo kuko yagaragaje ubwicanyi bwabaye muri Iraq na Afghanistan.

Assange aregwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwinjira muri mudasobwa za Leta akiba inyandiko nyinshi z’ibanga zitagenewe rubanda.

Julian AssangeJulian Assange yari amaze imyaka irindwi yarahungiye muri ambasade ya Ecuador i London

Hari igihe cyari ikintu cye

Tariki 10 z’ukwa cumi n’abiri 2016 mu kwiyamamaza ngo atorwe hari aho yagize ati “WikiLeaks, nkunda WikiLeaks.” Tariki 20 ukwa cumi yavuze ko WikiLeaks yakoze akazi gakomeye kuri Hilary Clinton.

Abisubiramo ahandi tariki 26 na 27 z’ukwa cumi 2016 ati “WikiLeaks ni ikintu gitangaje”, ko yakoze neza igaragaza e-mails z’amabanga ya Hiraly Clinton n’abo bakorana. Agaragaza ko ubuyobozi bw’Abademokarate bari bahanganye bwakoraga nabi.

Tariki 29 z’ukwa cumi 2016 ari ahandi yiyamamaza nabwo yavuze ko kubera WikiLeaks bamenye ko Hilary Clinton yishyura buri muntu USD 1,500 mu bateza akaduruvayo aho Trump yiyamamarizaga.

Tariki 16 ukwa kabiri 2017 ubwo yari yaramaze gutorerwa kuyobora Amerika umunyamakuru yamwibukije ko yavuze ko akunda WikiLeaks, maze Bwana Trump akoresheje ibimenyetso by’isura, yigira nk’utarabivuze.

Kuri uyu wa 11 ukwa kane 2019 nyuma y’uko Julian Assange washinze WikiLeaks atawe muri yombi Trump yabajijwe niba agikunda WikiLeaks arasubiza ati “Nta kintu nzi kuri WikiLeaks, ntabwo ari ikintu cyange.”

Ntakirutimana Deus