Jenoside: Perezida Macron yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashyizeho akanama k’impuguke ngo zikore iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu myaka 25 ishize.
Mu 1994, Abanyarwanda basaga miliyoni bo mu bwoko bw’Abatutsi, bishwe n’intagondwa z’abo mu bwoko bw’Abahutu mu gihe cy’iminsi 100 muri uwo mwaka.
U Rwanda rushinja u Bufaransa ubufatanyacyaha muri Jenoside – ikirego u Bufaransa bwakomeje guhakana nkuko biri mu nkuru ya BBC.
Bitangazwa ko ako kanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’u Bufaransa. Zirimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade (ambassade).
François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015.
Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasabaga uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’u Bufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga.
Itegekonshinga ry’u Bufaransa rivuga ko inyandiko zashyizwe mu bubiko na perezida cyangwa umuminisitiri zishobora kuguma mu bubiko mu gihe cy’imyaka 25 nyuma y’urupfu rw’uwo muntu.
François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yapfuye mu mwaka wa 1996.
Iperereza rigamije iki?
Itangazo ry’ibiro bya Perezida Macron rivuga ko mu gusesengura amakuru yo kuva mu mwaka wa 1990 kugera mu mwaka wa 1994, hizewe ko ibyo izo mpuguke mu mateka no mu bushakashatsi zizageraho “bizatanga umusanzu mu gusobanukirwa birushijeho no kumenya” ibyabaye.
Ryongeraho riti: “Intego ni ugutanga icyegeranyo kizatangazwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere… kandi kizaba gishobora kubonwa ba buri wese”.
Mbere yuko Jenoside iba mu Rwanda, u Bufaransa bwari inshuti ya hafi ya leta yariho yari irangajwe imbere na Perezida Juvénal Habyarimana.
U Rwanda rwashinje u Bufaransa kwirengagiza cyangwa kutabona ibimenyetso ruvuga ko byacaga amarenga ndetse no guha imyitozo intagondwa zakoze Jenoside.
Runashinja u Bufaransa – bwari bufite ingabo mu Rwanda bijyanye n’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro buzwi nka MINUAR – gufasha bamwe mu bakoze Jenoside guhunga.
Ni ikibazo cyazahaje umubano w’ibihugu byombi, nubwo bwose mu myaka 10 ishize uyu mubano usa nk’uwivuguruye.
Macron ntiyemeye ubutumire bw’u Rwanda bwo kwitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda uteganyijwe kuba mu mpera y’iki cyumweru, avuga ko habayeho ikibazo cyo kugongana kwa gahunda.
Ntakirutimana Deus