Igitutu cy’abaturage cyatumye Bouteflika yegura, uko byagenze umunota ku wundi

nddddddddddddd

Perezida wa Abdelaziz Bouteflika yeguye ku butegetsi amazeho imyaka 20. Ni ukuvuga ko yabugiyeho mu 1999.

Ni inkuru yabaye kimomo muri iri joro, ko ubwegure bwe yabugejeje ku nama nshingamateka y’iki gihugu. Ni mu gihe igitutu cy’abaturage cyari kimuriho cyatumye avuga ko atazarenza tariki 28 (yagombaga kuvira ku butegetsi nk’uko bigenwa n’itegeko nshinga) ataregura.

Iki gitutu giciye mu myigaragambyo cyatangiye tariki 22 Gashyantare 2019, bamaze kubona ibimenyetso ko Bouteflika ashaka kwiyamamariza manda ya 5. RFI yabikurikiranye umunota ku wundi.

20h20 : Uwahoze ari minisitiri w’intebe Ali Benflis, yakiranye ibyishimo ubwegure bwa Abdelaziz Bouteflika. Aha hashimiwe ingabo uburyo zashyigikiye abaturage mu myigaragambyo.

23h00 : I Alger mu murwa mukuru, bacanye imuri z’ibishashi(feux d’artifices) kubera ibyishimo.

22h30 : Abantu batandukanye bahuriye ahantu henshi ahahuriye benshi ni i  Constantine na Oran.

22h15 : Perezida wa Sena ni we uhawe uburengnzira bwo kuyobora igihugu.

22h00 : e Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ububanyi n’amahanga atangaje ko u Bufaransa bufitiye icyizere ubuyobozi mu gihe cy’inzibacyuho.

21h50 : s amashusho menshi yanyuraga kuri televiziyo yerekanaga Bouteflika atanga ibaruwa yo kwegura.

ENNAHAR TV / AFP

21h40 : Ibinyamakuru byasohoye inkuru ivuga kuri ubu bwegure. Hasi aha hari ishusho yashyizwe imbere kuri iki kinyamakuru.

DR

21h30 : Bouteflika ntakiri umuyobozi wa Algeria.

21h15 :  Hari hitezwe kumva icyo abaminisitiri bavuga kuri iri yegura.

21h00 Ku banya- algeria intambara ntirarangira. Bakomeza bavuga ko ibyabaye ari intsinzi y’abaturage n’ubwo urugamba rukiri rurerure , bagasaba impinduka muri byose.

 

Ryad Kramdi/AFP
Abigaragambya

20h45 : Ibaruwa y’ubwegure bwa Bouteflika yashyikirijwe abagize akanama k’itegeko nshinga. Itangajwe kandi ku kinyamakuru cya leta, APS.

Itangazo rya perezidansi y’iki gihugu rigira riti « Nishimiye kubagezaho umwanzuro wanjye wo guhagarika inshingano zanjye zo kuyobora igihugu nka perezida wa repubulika guhera uyu munsi, kuwa kabiri Radjab 1440 (umwaka w’abayisiramu) ungana na tariki 2 Mata 2019.

Akomeza agira ati ” Icyi cyemezo mfashe n’umutima wanjye ndetse n’umutimanama wanjye mu kugirango ntange umusanzu wanjye mu gutera amahoro imitima na roho z’abaturage bagenzi banjye kugira ngo dukomeze kuganisha Algeria aheza…..

20h30 : Ubuhamya bw’umukobwa mu kivunge cy’abari kwigaragambya i Alger ati ” Ni ibyishimo, twari twarumiwe, ariko twongeye kugira icyizere….ni intambwe itewe, ariko birakwiye ki byose bihinduka.

20h20 : eUrubyiruko rwiraye mu mihanda ruzunguza amabendera ya Algeria.

20h00 : Igihugu cya mbere, Amerika yatangaje ko bikwiye ko abanga-Algeria bagena uko bayobora mu nzibacyuho bahawe. Ibi byatangajwe n’unuvugizi wa dipolomasi ya Amerika, Robert Pallladino.

Ntakirutimana Deus