Umuvugizi w’Imana nkuru y’i Rwanda akubutse imahanga kuyibwiriza abatari bayizi

Imana y’i Rwanda ngo niyo nkuru kuruza izindi ku Isi, abantu bakwiye kuyisenga bashikamye, bakirinda izo babwirijwe n’abazungu (abamisiyoneri), bibasiye Afurika mu kubigisha amahame ashingiye ku bitabo bita bitagarifu bivuga ku mana, nyamara ayo mahame batayakurikiza.
Ibyo nibyo byatumye umuvugizi w’Imana nkuru y’u Rwanda Ntezimana Sebu ajya kuvuga ubutumwa mu mahanga abamenyesha ko no mu Rwanda hari Imana ishoboye, nyuma yo kwimikwa.
Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye muri ubwo butumwa  avuga ko hari Abanyarwanda n’abanyamahanga yabashije kumvisha iyo Mana bakakira ubutumwa bwiza, buyiturutseho.
Ati ” Hafi 600 mu bihugu by’u Bufaransa, mu Buholandi nanyuze  no mu Birwa bya Maurice. Kandi ninsubirayo tuzagira benshi barushijeho.”
Yongeraho ati ” Iby’Imana y’i Rwanda, barabyumvise kandi barabyubaha. Abanyarwanda bakwiye kureka kureba ibyo hanze, bakagaruka ku isoko, ku muco, bakareba imyemerere twari dusanganywe, nibajya kwambaza bambaze Imana y’ i Rwanda.”
Avuga ko iyi Mana abazungu baje bayisanga bagashaka kuyihindura uko bishakiye bayobya Abanyarwanda, ariko ngo igihe kirageze ngo ibwirwe bose, bibutswe ko yahozeho kandi iriho.Ni muri urwo rwego ababwiwe iyi Mana baturutse mu mihanda yose y’Isi bazahurira i Kigali tariki ya 7 Nyakanga 2019 mu birori byo kwizihiza umunsi wera w’umucyo.
Umuyobozi w’itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo (white day and shine), Mubalaka Edouard, umunyamategeko, umusesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga wanamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Imana y’u Rwanda ariyo iruta izindi akaba ariyo mpamvu bageza ubutumwa bwayo ku batuye Isi.
Avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamenye iyo Mana y’i Rwanda. Ati ” Umuvugizi ameze nk’intumwa, igihe kirageze ngo abantu bamenye Imana y’u Rwanda…. ndenda gusohora igitabo kizaba kimeze nka Bibiliya, Bibiliya ibereye u Rwanda ataru irimo amabaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto n’abandi idafite icyo itumariye.
Iyi mana y’i Rwanda niyo yaremye ijuru n’isi, irema na twebwe abantu. Si ukuyigarura kundi ahubwo ni uguhamya ko isanzwe ihari, ni ukwibutsa ko wowe utari uziko ihari wongere ubyibuke. Abantu barayobye bibagirwa Imana iwabo basengaga, dukwiye gusenga Imana yacu aho gusenga iy’abanyamahanga.”
Mubalaka wayoboye umuhango wo gutora intumwa 11
Ubwo yimikaga intumwa 12, Mubalaka yazihaye inshingano zo kwamamaza Imana y’u Rwanda aho bari hose.
Icyo gihe batoye intumwa 11 bakirinda iyabagambanira nk’uko byabaye kuri Yezu.
Ubwo yimikwaga, Sebu yahawe ikamba ry’ubutware n’inkoni yo kuyobora izindi ntumwa.
Uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya 7 Nyakanga buri mwaka.
Abategura umunsi wera w’umucyo bagizwe n’abasaga 9000 bahura rimwe mu gihembwe. Uyu munsi uzajya ubanzirizwa n’igitambo cy’isengesho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari yo isumba byose.
Uyu munsi watangiye mu Rwanda tariki ya 19 Nzeri 2018, uzajya uba ari uwi bitangaza, aho buri muntu wese azanjya abona ibitangaza n’ibisubizo by’ibibazo bye yasabye Imana.
Kuri uwo munsi hazajya hacanwa imuri zirindwi zifashwe n’abantu bagize itsinda ry’abantu barindwi bazunguruke karindwi bavuge amagambo arindwi y’ibyifuzo birindwi byari byarabagoye bashaka ko Imana ibasubiza izo ncuro zirindwi zagarutsweho zikaba zivuga umubare wuzuye w’Imana mu rurimi rw’igiheburayo.
Kuri uwo munsi kandi hazajya hakorwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha no gusura abantu batandukanye harimo abarwariye mu bitaro, abari munzu z’imbohe (muri gereza), gufasha abashonje n’abandi batishoboye kugirango abantu bamenye ko Imana y’u Rwanda igira neza.
Ntakirutimana Deus