Reka dushyire mu ngiro inyingisho za Papa Francis -Perezida Kagame

Mu myaka ibiri ishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican aho yagiranye ibiganiro n’umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi.

Ibyo biganiro byagarutse ku bijyanye no gusaba imbabazi kwa kiriziya ndetse n’impanuro za papa nkuko Perezida Kagame yabigarutseho uyu munsi ku Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019 kuri Sitade Amahoro, ahabereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Ati “Imyaka hafi 2 irashize ubwo nagiraga uruzinduko i Vatican hamwe Nyirubutungane papa Francis mu kiganiro cyiza twagize haza ndetse kuvamo gusaba Imana imbabazi mu izina rya kiruziya yose kubyo baba batarujuje neza mu myaka ishize ku mateka mabi y’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame akomeza avuga uko u Rwanda rwabyakiriye.

Ati “Ibyo twarabishimye turanabimushimira ko papa yashishoje ibi byose bigashobora, ku buryo bwo kudugasha kongeta kubaka igihugu cyacu n’u muryango nyawanda.

Intambwe yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye ngo imibanire irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.

Reka dushyire inyingisho za papa Francis mu ngiro zubakwe mu mitima yacu nk’ abihayimana  n’abemera

Asaba Kiriziya gukomeza kuba umufatanyabikorwa wa leta mu gusigasira ubumww n’ubwiyunge ndetse no kwiyubaka.

Ntakirutimana Deus