Nzishimira ko ntazitwa Umwepisikopi ucyuye igihe, kuko ntigeze ndagira igihe-Musenyeri Ntihinyurwa

Tariki ya 27 Mutarama 2019, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddee wayoboye igihe kinini Arikidiyoseze ya Kigali azasimburwa muri izi nshingano na Kambanda Antoine wari usanzwe ari umushumba wa Diyoseze ya Kibungo. Ntihinyurwa azasimburwa muri izi nshingano nyuma yo gusaba ko yajya mu kiruhuko gihabwa umushumba wujuje imyaka 75 y’amavuko iyo abisabye.
Guhera icyo gihe Musenyeri Ntihinyurwa azahabwa izina rishya ryiyongera ku ry’ubushumba rizwi nka ”Emiritus” rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini. Bamwe bavuga ko rifite igisobanuro cyo gucyura igihe, mu gihe abandi bavuga ko rijyanye níkiruhuko.
Ni muri urwo rwego Musenyeri Ntihinyurwa agaragaza ko hari inyito yamushimisha mu gihe azaba avuye muri izi nshingano nímpamvu yabyo.
Mu nyandiko ye agira ati ” Nzishimira ko ntazitwa  Umwepisikopi ucyuye igihe, kuko ntigeze ndagira igihe, nzishimira kwitwa Umwepisikopi uri mu kiruhuko.”
Ibi biri muri iyi nyandiko ya Musenyeri Ntihinyurwa igaragaza uko yishimira uburyo yakoze umurimo yari ashinzwe nk’umushumba, agira ati “Twakoranye ibyishimo umurimo dushinzwe. Twishimira gukorana nábandi . Twishimiye kuruhuka kugirango umurimo ukomezwe nábandi. Cyane cyane, Imana niherwe ikuzo mu Mukoresha  mukuru, Yezu Kristu.
Ubusanzwe iri zina rihabwa umuntu ugiye mu kiruhuko runaka kubera iza bukuru. Urugero ni nk’umwarimu muri kaminuza, umuyobozi wa kaminuza, umusirikare, umusenyeri, umushumba, Papa, umwigisha (Rabbi), perezida na minisitiri n’abandi.
Musenyeri Kambanda ni umuyobozi mushya wa Kiliziya mu Rwanda
Umuhango  wo kwicaza ku ntebe , Musenyeri Kambanda utegerejwe ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama i Remera kuri Stade Amahoro, uzabanzirizwa n’igitambo cya Misa. Uyu muhango uzaha ububasha Arikiyepisikopi Kambanda bwo kuba umuyobozi mukuru wa Kiliziya mu Rwanda ayoboye Arikidiyoseze ya Kigali. Uyu muyobozi aba akorana bya hafi n’intumwa ya Papa mu gihugu, ufatwa nka ambasaderi wa leta ya Vatican muri buri gihugu kiliziya ikoreramo(yoherejwemo).
Ubutumire
Musenyeri Kambanda agiye guhabwa iyi ntebe nyuma yuko Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, atoreye Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyoseze ya Kibungo, kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, asimbuye kuri uyu mwanya, Musenyeri Thaddee Ntihinyurwa wawusezeyeho kubera ko yujuje imyaka 75 y’amavuko igenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.
Bivuze ko Musenyeri Ntihinyurwa azajya yitwa uri mu kiruhuko.

Itangazo ryaturutse i Vatikani kwa Papa rigaragaza ko Papa Francis yemeye ubusabe bwa Musenyeri Ntihinyurwa bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ahita aha izi nshingano Musenyeri Kambanda. Itangazo riri mu ibaruwa nomero 01858-IT.01.

Musenyeri Kambanda ni umwe mu basenyeri bavuga neza indimi cyane icyongereza. Ni umwe kandi mu bapadiri bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti na Papa Jean Paul II (Yohani Pawulo wa Kabiri) i Mbare ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga tariki ya 8 Nzeri 1990. Icyo gihe uyu mupapa yari yasuye u Rwanda.

Uyu musenyeri ugaragaza itoto bituma bamwe bavuga ko akiri muto mu myaka, akundwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu, barimo urubyiruko yaririmbanaga narwo muri za kolari zitandukanye z’icyongereza, abakuze akunze kuganiriza mu mvugo z’ubuhanga zumvikana, abo yakunze kuyobora mu ngendo nyobokamana i Namugongo muri Uganda n’abandi.

Amateka ya Musenyeri Ntihinyurwa

Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Mu nyandiko y’ubuhamya n’ubutumwa bwa Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, ku isabukuru ya Musenyeri Ntihinyurwa, avuga ko yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Karubanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.

Musenyeri Rukamba umaze imyaka 49 aziranye na Musenyeri Ntihinyurwa, akomeza avuga ko yanabaye umuyobozi wungirije wa Seminari Propedeutique y’i Rutongo akarangiza neza imirimo yari ashinzwe bigatuma atorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981 agahabwa Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.

Yamaze imyaka 16 ari umushumba w’iyo diyosezi, aho yasuye amaparuwasi, agashinga amashya, kandi agakorana imbaraga umurimo w’ikenurabushyo muri iyo diyosezi, atangiza na Seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21.

Musenyeri Ntihinyurwa amaze imyaka 36 kuri uwo murimo. Musenyeri Rukamba amusobanura agira ati “Ni we rero tureberaho, ni nk’igishyitsi gikomeye, kitayegayega, muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Niyo mpamvu dufite byinshi twamwigiraho.”

Akomeza agira ati “Ni umuntu w’isengesho no gucisha make; afite ukwemera gukomeye no kwiringira Imana.”

Musenyeri Rukamba avuga ko Ntihinyurwa mu buzima bwe bwa buri munsi, arangwa no gutuza, kudahubuka no kwihangana, bityo kwicecekera no gutuza bikaba byaramuvanye mu bigeragezo mu bihe bikomeye, kandi agakomeza gushyigikira abagiye bamugana.

Musenyeri Ntihinyurwa ntiyiganyira

Musenyeri Ntihinyurwa yaranzwe no kutiganyira umurimo n’umurava udashira. Yabaye umuyobozi w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda n’umuvugizi wabo kuva mu mwaka 1999 kugeza mu w’i 2003.

Amaze kugera i Kigali, yakomeje kuyobora Diyosezi ya Cyangugu yari itegereje Umushumba wayo kugeza igihe Nyiricyubahiro Yohani Damaseni Bimenyimana atorewe mu 1997, yihanganira ingendo ndende yagombaga gukora. Yitaye kuri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yari itegereje ishyirwaho rya Nyir’icyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege. Yongera no gushingwa Diyosezi ya Kibungo mbere y’uko iyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda.

Afite umwihariko kandi wo kuba mu basaseridoti yayoboraga batatu barabaye abepisikopi. Abo ni; Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Celestin Hakizimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Hari kandi 109 babaye abapadiri ba diyosezi i Kigali abaramburiyeho ibiganza. Musenyeri Ntihinyurwa ayobora Diyosezi ya Cyangugu hari Paruwasi zashinzwe na 12 zashinzwe ayobora i Kigali. Izo ni Kabuga, Cyahafi, Kacyiru, Kigarama, Muhondo, Remera, Karenge, Munyana, Nkanga, Butamwa, Rutonde na Mbogo.

U Rwanda rukeneye abasenyeri 3

Papa Francis kandi yitezweho kugena abandi basenyeri 3 bazasimbura Musenyeri Nzakamwita Servilien wa Byumba nawe wagejeje ku myaka 75, Kibungo yayoborwaga na Kambanda na Cyangugu yayoborwaga na Bimenyimana Yohani Damascene witabye Imana.

Musenyeri atorwa ate?

Igitabo cy’amategeko cya Kiliziya hari aho kivuga ko nibura buri myaka itatu, inama y’abepiskopi iba igomba gukora urutonde rw’abapadiri batatu ibona ko bujuje ibisabwa byo kuba abasenyeri.

Urwo rutonde rwoherezwa i Vatican, igihe haba hari umwanya ukeneye umwepisikopi ikarusuzuma, abo bapadiri bakanakorwaho igenzura, Papa ubwe akaba ari we ugena umwepiskopi mushya.

Inkuru bifitanye isano :Pasika ya 2018 niyo ya nyuma Musenyeri Ntihinyurwa azaba yizihije ari Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Nzishimira ko ntazitwa Umwepisikopi ucyuye igihe, kuko ntigeze ndagira igihe-Musenyeri Ntihinyurwa

Comments are closed.