Saint Michel: Ibyemezo bahurijeho mu kwirinda COVID-19

Inama nkuru ya Paruwasi  Katederali yisunze Mutagatifu Mikayire (Cathedral St Michel) yunguranye ibitekerezo ku ngamba zafatwa igihe insengero zaba zemerewe gufungura ihuriza ku ibyemezo byazakurikizwa mu kiliziya mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Izo ngamba ni izi:

Misa zazajya ziba ku minsi y’imibyizi ni izi:
Saa 06:00 za mugitondo
Saa 12:15 y’abakozi
Saa 13:30 abandi basigaye.

Ku cyumweru buri saha hazajya haba misa ariko hagati ya Misa n’indi harimo isaha n’igice.

Ku bijyanye no kwinjira abantu bazajya binjirira ku miryango itanu iri imbere hazaba hariho umuti usukura intoki (Hands Sanitizer) n’umuntu upima umuriro n’agaseke uwinjiye ashyiramo agapapuro yitwaje kariho amazina ye, nimero y’irangamuntu na nimero ya telefoni n’aho atuye.

Bamaze kugusuzuma wazajya ugashyira muri ako gaseke winjire mu Kiliziya uhite uhura n’ukwereka aho wicara,.

Ugiye Misa agasanga imyanya 300 yateganyijwe yarangiye ahita asubirayo akagaruka mu yindi Misa kuko iyo yuzuye bazajya bakinga.

Mu Kiliziya, ntagukuraho agapfukamunwa, kujya gutura bazajya bagusanga aho uri, guhazwa : umaze kujya ku murongo bagusukura na wa muti (sanitizer) ujye guhazwa Padiri aguhereze mu ntoki ukaristiya.

Mu gusohoka ni ugusohoka ku murongo bagasohokera mu miryango 2 ya ruguru.

Abaririmbyi bemewe ni 10.

Ku bijyanye n’amaturo kandi mu Kiliziya hazaba hari aho bashyize nimero za konti n’iza Mobile money kubatifuza gukora ku mafaranga.

Nyuma ya Misa bahita batera umuti hose kugirango isuku ibe yizewe. Intera hagati mu Kiliziya ni metero ebyiri.

Abana bahawe ukaristiya bemerewe kujya mu Misa.

Abacunga uwo mutekano ni abantu 20 bazahugurwa ku bijyanye nuko ucungwa.

Ibi ariko biracyanozwa cyane ku mubare wa misa zizajya ziba ku cyumweru.

 

Inkuru turacyayikurikirana…..