Hari ibimenyetso bica amarenga ku ifungurwa ry’insengero no gushyingirwa

Guhera mu mpera za Werurwe 2020, ahahurira ahantu henshi harimo insengero harafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID 19, hari akanunu ko ubu zaba zigiye kongera gufungurwa ndetse n’amasakaramentu arimo ugushyingirwa na batisimu agatangwa.

Aka kanunu karaturuka ku nama leta y’u Rwanda imaze iminsi igirana n’amadini n’amatorero mu Rwanda ku bijyanye n’ingamba zakurikizwa muri ayo materaniro.

Iyabaye tariki 5 Kamena 2020 ihuje aba bayobozi b’amatorero mu Rwanda na Prof Shyaka Anastase uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu abayobozi basabwe kwerekana ingamba bafite zijyanye no kwirinda iki cyorezo mu nsengero. Ubwo buyobozi bwasabwd gushyikiriza izo ngamba leta ngo izisuzume izishingireho isuzuma ibijyanye no gufungura izo nsengero.

 

Bidateye kabiri tariki 10 Kemena 2020, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwasohoye inyandiko ikubiyemo ingamba ziteganyijwe ku myitwarire y’ amadini n’amatorero na Kiliziya Gatorika mu kwirinda COVID-19.

Izo ngamba zirimo gukoropa ahasengerwa mbere na nyuma hifashishijwe amazi meza n’isabune. Harimo kwita ku bwiherero n’ahandi hifashishwa n’abagana muri ayo matorero. Abayoboke b’amadini basabwa kwambara agapfukamunwa muri ayo matorero, kugabanya umubare w’abayitabira hagamijwe guhana intera. Ku bayisiramu bazajya bitwaza umukeka wo gusariraho.

Harimo kandi gukomorera isakaramentu rya batisimu ariko rikitabirwa n’abantu bake. Rizajyana n’ayandi arimo gusezerana mu kiliziya yari yarahagaritswe. Mu gusezerana hazajya hitabira abantu batarenze 50.

Uguhazwa biremewe ndetse no gutura ariko nabyo bigakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, abatura bagirwa inama yo kwitabaza uburyo bwa telefoni cyangwa za banki. Guhana amahoro ya Kirisitu biciye mu guhana ibiganza cyangwa guhoberana ntibyemewe. Ayo materaniro kandi ntagomba kurenza amasaha abiri no gushyira igihe kingana n’isaha hagati y’amateraniro n’ayandi kugirango habanze hakorwe isuku.

Amateraniro akomozwaho muri iyi nyandiko ni ayo ku Cyumweru ku bagaturika n’abandi bemera Yesu Kristo, Abadivantisiti kuwa Gatandatu, n’Abayisiramu kuwa Gatanu. Ayo mu yindi minsi nka misa za buri munsi muri Gatorika ntizirakomozwaho.

Abazajya binjira muri izi nsengero basabwa kubanza bagapimwa ibimenyetso bya COVID-19 birimo umuriro.

Ifungurwa ry’insengero ariko riracyakomeye mu turere twa Rusizi Nyamasheke na Rubavu, uturere tukirimo gahunda ya guma mu rugo kubera abarwayi ba COVID-19 bakigaragara muri ako gace.

Ntakirutimana Deus

Loading