Padri Antonio Martinez wayoboye Diyoseze ya Ruhengeri yitabye Imana
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2020/04/Screenshot_20200406-192550.jpg)
Padri Antonio Martinez wayoboye Diyoseze ya Ruhengeri yitabye Imana kuwa 6 Mata 2020.
Padri Antonio Martinez ni umupadari wo mu muryango w’abamisiyoneri ba Afurika abenshi bita Abapadri bera. Yabaye mu Rwanda igihe kinini.
Amateka ye agaragaza ko yavukiye i Karitajena muri Espagne kuwa 14 Gashyantare 1936. Yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti i Madrid, kuwa 29 Mutarama 1960.
Yageze mu Rwanda kuwa mu 1960, akorera ubutumwa bwe ahantu hatandukanye harimo Higiro, Cyanika, Kigali, Kanyanza, Nyamata, Rulindo (1963-1988), nyuma aza kujya i Rwaza kuwa 5 Ukwakira 1991.
Yabaye umuyobozi wa Diyosezi ya Rihengeri ari Administrateur Apostolique (19/10/1994-08/05/1998). Yasimbuye Musenyeri Phocas Nikwigize asimburwa na Musenyeri Kizito Bahujimihigo.
Nyuma y’ubu butumwa yakoreye hanze y’igihugu, yagarutse i Kigali kuwa ahaba kuva kuwa 8/10/2001-30/08/2018.
Kuva kuwa 01/09/2018 yabaga i Madrid, muri Espagne aho yitabye Imana kuri uyu wa 06/04/2020 afite imyaka 84. Yaguye mu bitaro bya Liebre, i Madrid.
Ntakirutimana Deus