Myr Kambanda yasobanuye impamvu inkuru z’intambara n’ubugizi bwa nabi ari zo zikurura abantu

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Kibungo Musenyeri( Myr) Kambanda arasaba abakirisitu guha umwanya Imana, uruta uwo basanzwe bayiha, bakitandukanya na kamere muntu iryoherwa n’ikibi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, ubwo yasomaga misa y’uwa gatatu w’ivu(utangira igisibo mu idini Gatolika), yasomeye muri Katederali Saint-Michel i Kigali.

Mu nyigisho yatanze ashishikariza abakirisitu guha Imana umwanya uruta uwo bari basanzwe bayiha, ari nako bitandukanya na kamere muntu itaryoherwa n’ibyiza.

Myr Kambanda asigwa ivu na Padri Mukuru wa Cathédrale Saint-Michel, Innocent Consolateur

Avuga ko kamere ya muntu yamugajwe n’icyaha, ikaryoherwa n’ikibi, aha yatanze urugero rw’ukuntu inkuru zikurura abantu mu bitangazamakuru, ari iz’intambara n’ubugizi bwa nabi.

Ati “Ni ngombwa kuba mu buzima bw’isengesho, aho turi hose, ariko cyane cyane mu ngo.”

Basigwa ivu bibutswa kugarukira Imana no kwemera inkuru nziza

Musenyeri Kambanda yibukije ko ubu ari igihe cyo kongera imbaraga mu rugamba rwa gikirisitu. Mu nyigisho ye, yagarutse ku bikorwa bitatu biranga igisibo bigaragara no mu ivanjili y’uyu munsi ari byo: gsiba nyirizina, gusenga, n’ ibikorwa by’urukundo.

Myr Kambanda asiga ivu abakirisitu

Avuga ko gusiba atari ukwibuza amafunguro y’umubiri gusa, ahubwo ari ukuva mu by’Isi maze buri wese akegukira Imana, kwitsinda no guharanira icyiza, gutanga imbabazi no guharanira ubwiyunge, gutsinda irari, ubuhemu cyane hagati y’abashakanye no kwirinda imyidagaduro mibi.

Bibutswa ko ari igitaka kandi ari cyo bazasubiramo

Kuri we, ibikorwa by’urukundo ni ngombwa, kuko bifasha gusangira n’abadafite na mba, gutega amatwi abandi no kubahumuriza, kwihanganira abagorana, gutanga imbabazi, kujijura abatajijukiwe n’ibindi.

Abitabiriye Misa

Ibyo byose ngo ntibikwiye kubikorera amaso y’abantu no gushimwa na bo, ahubwo ni ukugira ngo buri wese yegere Imana no gufasha mugenzi we kumererwa neza.

Ati “Ibikorwa byacu by’urukundo iteka biba bifite agaciro, n’aho habaho abatabigaha.”

Myr Kambanda asiga ivu Padri Mukuru wa Cathédrale Saint-Michel, Innocent Consolateur

Igikorwa cyo gusigwa ivu cyakozwe muri iyi kiriziya cyanakozwe ku Isi hose, nkuko uwa gatatu w’ivu, ari umunsi utangira igihe cya liturujiya cy’Igisibo. Ku isi hose, mu maparuwasi, amasantrali, amashapeli ( Chapelles ) n’ahandi hateguwe hasomewe misa y’uwo munsi ukomeye muri Kiliziya.

Basigwa ivu

Ntakirutimana Deus