Itorero Angilikani mu Rwanda ryungutse Diyoseze nshya hatangazwa n’uzayiyobora

Itorero Angilikani mu Rwanda (The Anglican Church of Rwanda-ACR/EAR) ryungutse diyoseze nshya ya Karongi yahawe umwepisikopi mushya uzayiyobora bwa mbere.

Iyi diyoseze yiswe Karongi yemejwe n’inama y’inzu y’Abepisikopi b’iri torero ( House of Bishops ) yateraniye i Musanze muri Diyoseze ya Shyira nkuko bigaragara ku itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’Umwepisikopi Mukuru, Archbishop Dr Laurent Mbanda, umuyobozi w’iri torero mu Rwanda.

Iyi diyoseze ifite imbibi zigizwe n’intara yahoze ari Kibuye. Iri torero rigize diyoseze 12 kuko iyi ya Karongi itaravuka zari 11; ni ukuvuga ko izariho ari Butare, Byumba, Cyangugu, Gahini, Gasabo, Kibungo, Kigali, Kigeme, Kivu, Shyira na Shyogwe.

Diyoseze zari zisanzweho mu itorero Angilikani mu Rwanda

Iyi diyoseze izayoborwa na Musenyeri (Umwesikopi) Rev. Jean Pierre Rukundo Methode wari umunyamabanga Mukuru w’iri torero mu Rwanda. Ni umwanya yatorewe kuwa 07 Ukwakira 2019.

Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi diyoseze bizaba tariki 31 Gicurasi 2020 ari nabwo Rev Rukundo azicazwa ku ntebe y’ubwepisikopi.

Iri torero kandi rizakomeza gushinga ibirindiro, kuko riteganya no kunguka Diyiseze ya Nyaruguru mu minsi iri imbere.

Amateka ya Rev.Rukundo Methode

Rev.Methode Rukundo ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2 . Yavutse tariki ya 07 Ukuboza 1971 avukira mu Karere ka Ruhango. Yize amashuri abanza ku kigo cya EAR Nyamagana ari naho yabatirijwe mu mwaka 1982 anakomezwa muri uwo mwaka nyuma yo gutozwa inzira y’Imana na Nyirakuru wamureraga.

Rev. Methode yize amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ryahoze i Nyagatare ,akomereza muri GS.APES i Nyabikenke , arangiriza muri EAV Rushashi mu 1995 aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubuhinzi.

Yakomeje amashuri ye mu ishuri rya Tewolojiya i Butare muri FTPB ubu ryabaye PIASS i Huye , aza gukomeza icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya muri Uganda Christian University ishami rya Kabale.

Nyuma yaje gukomeza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters ) muri Tyndale Theological Seminary mu Buholandi , akomeza gukorera impamyabushobozi y’ikirenga (Ph.D) muri Theology and Development muri NEDST i Nairobi muri Kenya.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Pasitoro muri za Paruwasi ,kuyobora ishami ry’iterambere muri Diyoseze ya Shyogwe ndetse no kuyobora ubucidikoni bwa Shyogwe ari nayo mirimo yakoraga mbere yo kugirwa umunyamabanga mukuru w’iri torero.

Rev. Rukundo n’umugore we Jeane Mukabatesi

Ubwo yahabwaga izi nshingano zo kuba umunyamabanga mukuru yaragize ati “ Nabyakiriranye ibyishimo ariko kandi birimo igishyika kuko harimo inshingano zikomeye ariko ndizera ko iduhamagara ariyo kwizerwa no kubikora izabikora.”

Rev.Methode yavuze ko azakoresha imbaraga ze zose mu gufasha itorero mu gushyira mu bikorwa imirongo migari y’inkingi z’itorero Umwepisikopi Mukuru Dr.Laurent Mbanda yatanze ubwo yimikwaga kuwa 10 Kamena 2018.

Rev Rukundo

Yashimiye byimazeyo Abepiskopi b’itorero Anglikani ry’u Rwanda barangajwe imbere n’Umwepisikopi Mukuru Dr.Laurent Mbanda ku cyizere bamugiriye , anashimira Musenyeri Dr. Jered Kalimba Umushumba wa Diocese ya Shyogwe wamureze kuva mu mashuri abanza kugeza na magingo aya.

Mu Rwanda hari abayoboke b’iri torero (Abangilikani) basaga miliyoni muri miliyoni hafi 12 z’abanyarwanda.

Amafoto atandukanye ya Musenyeri Rukundo uzicazwa mu ntebe kuwa 31 Gicurasi 2020

Ntakirutimana Deus