Papa Francis yakuriye inzira ku murima abagabo bubatse bashakaga kuba abapadiri n’abagore kuba abadiyakoni

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis yanze ingingo yari kwemerera abagabo bashatse abagore gukora imirimo y’ubupadiri mu gice cya Amerika y’Epfo cyitwa Amazon, nk’igisubizo ku bucye bw’abapadiri aho bafite.

Abasenyeri benshi muri ako gace bari bashyigikiye iyi ngingo umwaka ushize, ariko Papa niwe wagombaga gufata umwanzuro ngo ishyirwe mu bikorwa.

Abapadiri muri kiliziya gatolika bagomba kubahiriza itegeko ryo kudashaka abagore, kereka gusa umupasitoro washyingiwe wo mu itorero rya Angilikani ahinduye akaza muri kiliziya gatolika.

Kudashyingirwa ni imwe mu ngingo ifatwa nko kwiyegurira Imana muri iri dini.

Itangazo ryasohowe na Vatican rigira riti: “Amazon yaduhaye ihurizo, Papa yanditse ko, mu gukemura ikibazo tutakwishimira ibisubizo bikemura gusa igice cy’ikibazo”.

Papa yatangaje ko hakenewe abantu bihaye Imana bo muri ako gace bumva neza ikibazo n’imico yaho.

Yasabye abasenyeri “gusengera kubona abahamagarirwa ubupadiri benshi” no gushishikariza abashaka kuba abavugabutumwa guhitamo kujya muri ako gace ka Amazon.

Uyu munsi kuwa gatatu kandi, Papa Francis yatangaje ko yangiye abagore kuba abadiyakoni, urwego ruri munsi y’abapadiri muri kiliziya gatolika.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, ikoraniro ry’abasenyeri 184 ryateraniye i Vatican ngo ryige kuri ejo hazaza h’iri dini muri ako gace.

Ryaganiriye ku kwemeza ko abagabo bafite ingo bakwemererwa kuba abapadiri, benshi muri bo bashyigikiye iyi ngingo.

Bivugwa ko 85% by’uturere tugize Amazon tutabasha gusomerwa misa buri cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri. Hamwe bivugwa ko babona umupadiri rimwe mu mwaka.

Gusa abakomeye ku bya kera bo muri kiliziya gatolika – cyane cyane abo mu Burayi na Amerika ya ruguru – banze iki cyifuzo bavuga ko cyatuma n’ahandi ku isi banga itegeko ryo kudashaka ku bihaye Imana.

Papa Francis, mbere yigeze gutangaza ko ashobora kwiga kuri viri probati (abagabo b’ukwemera kudashidikanywaho) bagahabwa inshingano zimwe na zimwe.

src:BBC

Ntakirutimana Deus