Ntibisanzwe: Papa Francis yashyize umugore mu mwanya wo hejuru mu buyobozi bwa Kiliziya

Papa Francis, yashyize mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika umugore, aba uwa mbere uhawe umwanya ukomeye muri ubu buyobozi bw’idini rikomeye ku Isi.

Aya makuru ni Papa Francis wayitangarije. Avuga ko byabaye ku nshuro ya mbere, ashyira umugore mu mwanya mu ishami rishinzwe imibanire ya leta ya Vatican n’Isi aho yagizwe umunyamabanga wungirije muri iri shami, rimwe mu akomeye i Vatican nkuko Vatican News ibitangaza.

Uwo mugore ni Francesca Di Giovanni, wakoze mu bunyamabanga bwa leta ya Vatican mu gihe cy’imyaka 27.

Ashinzwe imibanire ya Vatican n’imiryango mpuzamahanga nka Loni n’iyindi.

Ubusanzwe abagabo nibo baza imbere mu buyobozi bwa kiliziya gatolika. Abagore ntabwo bemerewe kuba abapadiri. Nyamara Papa yerekanye ko afite icyifuzo cyo gushyira abagore benshi mu bafata ibyemezo muri kiliziya.

Di Giovanni, inzobere mu bijyanye n’abimukira n’impunzi ndetse n’ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga avuga ko yatunguwe no guhabwa izi nshingano kuko ngo atabiterekezaga.

Ntakirutimana Deus