Kiliziya Gatolika yakoze ubugororangingo ku ijambo “Bazilika” izubakwa i Kibeho
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize icyo ivuga ku makuru y’uko i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hagiye kubakwa bazilika nini izaba iruta iy’i Kabgayi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabwiye itangazamakuru ko i Kibeho hagiye kubakwa bazilika izajya yakira abantu ibihumbi 10.
Kiliziya gatolika ntihakana iby’iyi nyubako, gusa itanga ubugororangingo ku ijambo bazilika ryakoreshejwe.
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Celestin avuga ko kuri ubu butaka bwitwa butagatifu hazubakwa iyi nyubako izakira abantu benshi kurusha ihasanzwe, ariko ngo ntabwo ari bazilika nubwo bishoboka ko yabona iri zina nyuma. Ni mu kiganiro Musenyeri Hakizimana yagiranye na Radiyo Rwanda.
Agira ati “Ayo makuru umuntu yavuga ko ariyo gahoro kuko barabyihutishije.Tuzi ko mu butumwa Umubyeyi Bikiramariya yageneye Kibeho ari uko hakubakwa Kiliziya ebyiri, imwe nto n’indi nini. Into yaruzuye twari turi mu migambi yo kubaka Kiliziya nini ndetse twanahaye ababishoboye ngo babidushushanyirize ari nacyo gishushanyo abantu babonye.”
Kuba byaravuzwe ko iyi nyubako izaba ari bazilika nyamara ari izina rituruka mu buyobozi bukuru bwa kiliziya i Vatikani, hari icyo Musenyeri Hakizimana abivugaho.
Ati“Natwe mu byifuzo byacu, turifuza ko twazayubaka ikitwa Kiliziya nini tukazasaba ubuyobozi bw’i Vatican bukayita Bazilika.”
Ku bijyanye n’igihe iyi mirimo izatangirira, dore ko ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko izaba yuzuye mu Gushyingo 2021, Musenyeri Hakizimana avuga ko batangiye ibikorwa byo gushakisha abafite imirima n’ibikorwa muri aka gace kabereyemo amabonekerwa ngo bahabwe ingurane.
Kugeza ubu ngo ibiganiro birakomeje, ariko ngo imirimo isabwa izakorwa mu gihe hazaba hari n’ibura 70% by’amafaranga akenewe. Amafaranga yatangajwe kuzubaka iyi kiliziya izaba yakira abantu ibihumbi 10, ifite n’imbuga nini yakira abaza i Kibeho asaga miliyari 64 Frw.
Amafaranga yo kuyubaka azakusanywa n’umuryango nterankunga wiyemeje ko ibikorwa byo gukusanya amafaranga bizarangira mu mezi atandatu ari imbere.
I Kibeho niho Bikira Mariya yabonekeye abangavu batatu bahigaga abaha ubutumwa bashyira abantu bwo kwisubiraho. Amabonekerwa yahabaye yaje kwemezwa na Kiliziya Gatolika mu itsinda ryari riyobowe na Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro. Aya mabonekerwa yatangiye tariki 28 Ugushyingo 1981.
Yatangiye abonekera Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bikira Mariya nyina wa Jambo (GS Mère du Verbe) i Kibeho. Nyuma hataho n’abandi babiri bigaga kuri iri shuri; ni Mukamazimpaka Anathalie (ukiba i Kibeho aho asobanurira abahagana uko yabonekewe) na Mukangango Marie Claire.
Amabonekerwa ya Kibeho atuma aho yabereye hasurwa ku buryo buri mwaka hakira abantu bari hagati y’ibihumbi 500 na 700 bahasura. Mu gihe cyo kwizihiza umunsi w’amabonekerwa tariki 28 Ugushyingo ndetse no ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya tariki 15 Kanama buri mwaka nibwo haza abantu benshi baturutse imihanda yose y’Isi bashobora gusaga ibihumbi 40.
Ntakirutimana Deus