Ingendo z’indege zigiye gukomorerwa mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje igihe cyo gukomorera ingendo z’indege mu Rwanda.

Tariki ya 1 Kanama 2020 ni umunsi izi ngendo zizatangira gukomorerwa. Ni indege z’ubwoko bwose zizakomorerwa ku bibuga byose byo mu Rwanda.

Abazajya bagera mu Rwanda bagomba kugaragaza ko bapimwe COVID-19  mbere y’iminsi 3 kandi bagaragaje ko ari bazima.

Mu minsi yashize leta y’u Rwanda yemereye indege z’abantu ku giti cyabo kuza mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo. Kuva COVID-19 yatangira kugaragara mu Rwanda indege zitwara imizigo zari zemerewe kuza mu Rwanda

Inkuru irambuye ……