Ingendo z’indege zigiye gukomorerwa mu Rwanda
Leta y’u Rwanda yatangaje igihe cyo gukomorera ingendo z’indege mu Rwanda.
Tariki ya 1 Kanama 2020 ni umunsi izi ngendo zizatangira gukomorerwa. Ni indege z’ubwoko bwose zizakomorerwa ku bibuga byose byo mu Rwanda.
Abazajya bagera mu Rwanda bagomba kugaragaza ko bapimwe COVID-19 mbere y’iminsi 3 kandi bagaragaje ko ari bazima.
Mu minsi yashize leta y’u Rwanda yemereye indege z’abantu ku giti cyabo kuza mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo. Kuva COVID-19 yatangira kugaragara mu Rwanda indege zitwara imizigo zari zemerewe kuza mu Rwanda
Inkuru irambuye ……