Musanze: Abakekwaho gutaburura imbogo bakayirya batawe muri yombi
Abaturage bo mu mirenge ya Shingiro na Musanze batawe muri yombi bakekwaho gutabura no kurya imbogo bikekwa ko yishwe n’amazi y’umugezi uri muri ako gace.
Batawe muri yombi kuwa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2020 n’inzego z’umutekano.
Aba baturage bakekwaho kurya iyo mbogo yatembanywe n’umugezi wa Susa uyivanye muri pariki y’igihugu y’ibirunga, ahasanzwe haba imbogo nyinshi. Yaje kugaragara mu gitondo tariki 7 Gicurasi mu murenge wa Musanze, akagari ka Kabazungu umudugudu wa Susa. Nyuma yaje gutabikwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’ikigo cy’igihugu gitsura iterambere RDB ari nacyo gifite Parike y’ibirunga mu nshingano.
Mu ijoro ngo abaturage baje kuyitaburura barayibaga barayirya nyamara kurya inyamaswa zo muri pariki bibujijwe. Aba nibo babyutse bashakishwa n’inzego z’umutekano mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gicurasi.
Rutabikangwa Emmanuel gitifu w’akagari ka Kabazungu yemereye ikinyamakuru Ijambo ko mu bamaze gufatwa harimo 3 bamaze gufatwa muri 11 bakekwaho kuyirya bo mu murenge wa Singiro n’umwe wo muri Nyarubuye gusa ngo bafatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage bakomeje kubashaka.
Mu magambo yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga ubwo bahambaga iyi mbogo abaturage bibazaga uburyo icyo bise manu cyaba kigiye gushirwa mu itaka kandi hari abakeneye inyama abenshi badashoboye kwigondera muri ibi bihe bya COVID-19.
Amafoto ari gucicikana agaragaza abaturage bari mu modoka y’abasirikare hasi hicayemo abaturage.
Ntakirutimana Deus