U Rwanda ruvuga ku gihombo cy’isubikwa ry’inama ya CHOGM

U Rwanda n’Isi bihanganye n’igihombo mu by’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, leta y’u Rwanda yagize n’icyo ivuga ku gihombo cyaba cyatewe n’isubikwa ry’inama y’abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020.

Ni inama yari yitezweho kungura urwego rw’ishoramari mu by’ubukerarugendo mu Rwanda bitewe no kwakira abari kuyitabira no guhabwa izindi serivisi zishingiye kuri uru rwego.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagize icyo avuga kuri ibi bibazo mu kiganiro yagiranye na RBA. Yagize ati “Nta gihimbo cyihariye gihari kijyanye no gusubika iyi nama.”

Dr Biruta avuga ko igihombo kiriho ari icya rusange kijyanye n’ubukungu cyatewe na coronavirus. Ku bijyanye n’isubikwa ry’iyi nama avuga ko nta gihombo gihari muri rusange kuko ngo hubatswe ibikorwa remezo byubatswe n’ibicyubakwa ariko byose ngo ni ibikorwa biramba bitateza igihombo.

Biruta ati “Ni ibikorwa byari bikenewe, nta gihombo cyihariye gihari.”

Ibyo bikorwa birimo inzu yari kuzaberamo iyo nama iri kwagurwa, imihanda iri kubakwa hirya no hino muri Kigali n’ibindi. Umujyi wa Kigali watangaje ko hari kubakwa imihanda ireshya na Km 10, bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda, byari bibiteganyijwe ko bizarangira mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2020 ariko bikomwa mu nkokora na coronavirus.

Ubwo abantu babonaga coronavirus iri kuyogoza Isi, bakomozaga ku isubikwa ry’iyo nama, ariko leta y’u Rwanda yari yatangaje ko itahita ivuga ko hari isubikwa rihari, kuko ngo hari hakiri kare. Ibyo batekerezaga ariko byakomeje guca amarenga ubwo umurwayi wa mbere wa coronavirus yatangazwaga ko yabonetse mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020. Gusa hari icyizere gito cyari gihari giterwa nuko babonye ibendera ry’uyu muryango rimanikwa kuri Kigali Convention Centre tariki 9 Werurwe.

Byaje ndetse gushimangirwa mu kwezi gushize ubwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yasabye abikorera gukomeza kwitegura uburyo bazungukira muri iyi nama gusa abasaba kutazabyuririraho ngo bahende abazayitabira.

Ibihugu bitandukanye bifite abazitabira iyi nama biri guhangana n’icyorezo cya coronavirus. Ndetse uyu munsi igihugu kiyobora uyu muryango cy’u Bwongereza gifite abanduye coronavirus bagera ku 129 044, muri iki gihugu kimaze guhitana abagera ku 17 337.

Byari biteganyijwe ko ihuza abantu bari hagati y’5000-7000. Dr Biruta yavuze ko nisubukurwa izabera mu Rwanda nyuma yo kumvikana amatariki mashya izaberaho, ariko bikazakorwa hagishijwe inama ibihugu 54 bigize uyu muryango.

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza. Washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2009.

Ntakirutimana Deus