Ubukerarugendo mu Rwanda bwakomorewe

Leta y’u Rwanda yakomoreye isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo byari bimaze igihe bihagaritswe kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umwanzuro watangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 16 Kamena 2020, uvuga ko ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye(charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda bwemewe. Gusa amabwiriza arambuye kuri iyo ngingoazatangwa n’urqwgo rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).

Uru rwego rufite ibikorwa bifatiye runini igihugu bitewe nuko birwinjiriza amadevize kandi rugatanga akazi ku bantu benshi.

Isubikwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo ryateje igihombo kinini abikorera, kibarirwa muri miliyoni 10 z’amadolari hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020.

Ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda byasubitswe muri Mata 2020.

Abenshi mu bo byatungaga bahagaritse akazi. Abo barimo abakoraga muri hoteli zirimo izakiraga abasuraga u Rwanda baje mu nama, abajyaga gusura ibyiza nyaburanga birimo ingagi zo mu birunga ndetse n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ishyamba cyimeza rya Nyungwe, Mukura na Gishwati n’ibindi.

Hari kandi abatwaza ba mukerarugendo imizigo muri pariki y’ibirunga bavuga ko guhagarika ako kazi hari abo byakenesheje kugera bagobotswe ku bijyanye n’ibiribwa. Aba baherutse gutangariza The Source Post ko biteguye kunoza akazi kabo birinda COVID-19.

Umwanzuro wo gusubukura ibi bikorwa uje mu gihe hoteli zitandukanye mu Rwanda zari zaratangiye kubikira ibyumba (booking) abateganya gusura u Rwanda.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza amafaranga azifashishwa mu kunganira abakora ibikorwa by’ubukerarugendo byagizweho ingaruka na COVID-19.

Loading