Icyo ubuyobozi bwa Pariki butangaza ku iribwa ry’imbogo yafungishije bamwe

Abaturage bo mu mirenge ya Musanze na Shingiro mu karere ka Musanze baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho gutaburura no kurya imbogo yari yabonetse muri ako gace yapfuye.

Iyi mbogo yari isanzwe iba muri iyi pariki bikekwa ko yatwawe n’amazi y’umugezi wa Susa, ikaza gupfa, nyuma ikaboneka mu kagari ka Akabazungu tariki 7 Gicurasi, igatabikwa , muri iryo joro abaturage bakayitaburura bakayibaga, bakayirwa.

Ubuyobozi bwa pariki y’igihugu y’ibirunga butangaza ko hari indi mikoranire bari basanzwe bagirana n’abaturage baturiye iyi pariki, abayiriye batandukiriye. Ibi ni ibivugwa n’umuyobozi wayo, Bwana Uwingeri Prosper.

Agira ati “Turayishyingura nyuma yo kuvugana n’ubuyobozi tukabwira abaturage ko birinda kurya inyamaswa nk’izo ngizo ziba zipfushije cyangwa zapfuye mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Hanyuma tugashyiraho n’ingamba zituma hatabaho icyabaye hariya[batayirya], abaturage bari bababwiye.

 Uwingeri, Chief Park Warden, bamwe bita Conservateur

Ese ntabwo ari inzara yaba yarabateye kurya iyi mbogo?

Uwingeri avuga ko kurya iyi mbogo bishobora kuba byaratewe n’imyumvire y’aba baturage itandukanye n’iy’abaturiye neza iyi pariki.

Agira ati “Uko mbitekereza, ntabwo nabihuza n’inzara ahubwo ku rundi ruhande navuga ko ari mu murenge cyanywa ari ahantu hategereye pariki, badasanzwe bazimenyereye. Kuko hari abaturage dusanzwe dukorana neza, ariko abandi bakaba baturuka ku ruhande bakaza bagakora ibintu by’urugomo. Turakeka ko ari abantu batabimenyereye, bakaba ari abantu b’abanyarugomo.”

Avuga ko abaturage baturiye pariki basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye, bityo bakabafasha kuyibungabunga, bityo bakaba bafite ibyo bahuriraho n’ibyo birinda ndetse n’amakuru basangira.

Ati “Ntabwo rero twavuga ngo kuko yabonetse hanze yari kuribwa kuko abaturage bakunda inyama. Ibyo ngibyo bigira umurongo bicamo. Abanyarwanda cyane cyane abaturanye na pariki nasiyonari y’ibirunga bamaze kugira umurongo w’imyumvire, duha agaciro guturana na pariki. Hari ibyo bagaomba kumenya n’ibyo bagomba kwirinda. Ntabwo abanyarwanda ari ukuvuga ngo icyo ubonye cyose urakirya, hari uburyo ibintu bikorwa,”

Abayiriye bamerewe gute?

Uwingeri akomeza avuga ko hakozwe lisiti y’abayibaze n’abariyeho ndetse ngo barafashwe.Yibutsa abaturage ko bibujijwe kurya inyamaswa nk’izo zishobora kuba zipfushije cyangwa zapfuye no mu bundi buryo budasobanutse, bityo bakazirinda kuko zishobora kuba intandaro y’indwara n’ibindi bibazo by’ubuzima. Kugeza ubu ngo abayiriye nta kibazo baragira, ariko ngo icyavuka cyose bakurikiranwa bakitabwaho.

Kurya inyamaswa zipfushije cyangwa bikekwa ko zipfushije byagiye bishyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda. Zimwe mu ngero zirimo urwo muri Kanama 2019, aho abaturage babiri baje gupfa muri 40 bo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inka yipfushije, bakagaragara uburwayi bwo kuribwa mu nda.

Muri 2013, hari abaturage basaga 10 bo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya ihene yipfushije imaze kubyara.

Ntakirutimana Deus