U Rwanda rugiye kunguka Bazilika ya kabiri ikubye inshuro eshatu iy’i Kabgayi

Bazilika y'i Kibeho ku kindi gice

Bazilika y’i Kabgayi mu karere ka Muhanga igiye kunguka murumuna wayo izaba iyirusha ubunini igiye kuyunganira mu mateka y’ubukirisitu mu Rwanda.

Ni umushinga utarashyirwa mu bikorwa, uteganya kubaka bazilika (izina ritarangwa kuko ryemezwa na Vatikani) izajya yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza izubakwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa y’abakobwa batatu mu 1981. Izaba ikubye hafi inshuro 3 iy’i Kabgayi kuko ishobora kwakira abantu ibihumbi 3.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yabwiye The New Times ko iyi bazilika izaba yuzuye bitarenze Ukuboza 2021. Ni mu gihe hazaba hizihizwa imyaka 40 i Kibeho habereye aya mabobekerwa.

Habitegeko akomeza avuga ko abahanga mu by’ubwubatsi buhanitse (engineers) bamaze gutangaza igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako imbere y’ubuyobozi bwa kiliziya gatorika n’ubw’aka karere.

Ni inyubako izatwara amadolari ya Amerika miliyoni 70 ni ukuvuga asaga miliyari 64 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ku bibaza izina iyi bazilika izitwa, Habitegeko avuga ko yagenewe izina rya Bazilika y’Umubyeyi wacu y’i Kibeho “Our Lady of Kibeho basilica”.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’abakirisitu bayobowe n’uwitwa Immaculée Ilibagiza, umunyarwanda, akaba n’umwanditsi w’ibitabo uba muri Amerika.

Iyi bazilika irimo igice kizajya gisurwa n’abanyacyubahiro.

Bazilika y’i Kibeho

Kibeho yakira abashyitsi bakora ubukerarugendo nyobokamana bari hagati y’ibihumbi 500 na 600 ku mwaka.

Mu gihe hibukwa amabonekerwa yabahereye byibura hagera kuri uwo munsi abantu basaga ibihumbi 40. Ni ukuvuga ko iyo bazilika itabakira bose uko bakabaye, ahubwo yakwakira umubare w’abajya bateranira mu isengesho ribera mu ruhango basaga ibihumbi 10, bahateranira buri ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Bazilika y’i Kibeho ku kindi gice

Kibeho yamenyekanye guhera mu 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abangavu batatu bigaga mu ishuri ryisumbuye ryaho akabaha ubutumwa bashyira abanyarwanda bwo kwisubiraho.

Shapele y’i Kibeho itari ihagije ku bahagana

Iyi bazilika izaba ari iya kabiri mu Rwanda, kuko hari hasanzwe iy’i Kabgayi yahawe umugisha na Papa Jean Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Iyi bazilika yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha wanaragijwe diyoseze ya Kabgayi. Bazilika ya Kabgayi yakira abantu hafi ibihumbi 3.

Bazilika nto y’i Kabgayi

Inkomoko y’izina Bazilika

Mu mateka y’abaromani ba kera, Bazilika yari inyubako nini za leta zifite imyubakire yihariye y’ishusho y’urukiramende, aho uruhande ruto ruteye nka kimwe cya kabiri cy’uruziga. Mbere ijambo Bazilika ryasobanuraga ubwami.

Bazilika z’abakirisitu zubatswe zagendeye ku gishushanyo cy’iz’abaromani ariko zo zitwa Kiliziya. Iyi sano igaragara cyane kuri Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure i Roma.

Hari amoko abiri ya bazilika; inini n’intoya. Kiliziya Gatolika yemera Bazilika enye nini zose ziri i Roma n’i Vatican. Izo ni Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Laterano ariho Papa aba, Bazilika ya Mutagatifu Petero, Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-murs na Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure.

Imibare yo mu 2016, igaragaza ko ku Isi yose hari bazilika nto 1 752, aho izigera kuri 570 ziri mu Butaliyani naho 171 zikaba mu Bufaransa. Afurika habarizwa bazilika nto 20 gusa, enye muri zo zubatse muri Ghana, muri Aziya hari 55 aho mu Buhinde hari 22. Mu Rwanda habarizwa bazilika imwe nto yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kabgayi mu 1992.

Amategeko Kiliziya igenderaho avuga ko nta Kiliziya ishobora kwitwa Bazilika bitemejwe n’i Vatican kwa Papa. Bazilika usanga akenshi ari ahantu hafite amateka akomeye muri kiliziya, ku buryo hakorerwa ingendo nyobokamana.

Izizwi cyane zikorerwaho izo ngendo ni nka Bazilika ya saint Sépulcre (Imva ntagatifu ya Yezu) i Yeruzalemu, iy’Umwamikazi w’i Lourdes, Bazilika y’umwamikazi w’i Fatima muri Portugal. Izizwi cyane muri Afurika zirimo Bazilika y’umwamikazi w’amahoro i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, na Bazilika y’umwamikazi wa Afurika y’i Alger muri Algeria.

Nubwo bitandukanye, birashoboka ko Bazilika yanaba Cathedrale. Urugero ni aho Bazilika yitiriwe Bikira Mariya utarasamanywe icyaha y’i Kabgayi, iya Mutagatifu Yohani y’i Latran ari Cathedrale ya Papa na Bazilika ya Mutagatifu Denis i Paris nayo ikaba Cathedrale.

Ntakirutimana Deus