Turi guhangana no kugira urungano rw’ahazaza ruhungabanye- Musenyeri Rucyahana

Abanyamadini n’amatorero bo mu ntara y’u Burengerazuba bahuriye hamwe muri iyi ntara barebera hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ibibazo by’uburinganire n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi ntara ngo hagaragara ibibazo bishingiye kuri iryo hohoterwa nkuko byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba Munyantwari Alphonse.  Ati “Ibibazo by’ihohoterwa birahari, hari iby’ingo zitabanye neza, ihohoterwa mu ngo nta karere bitarimo.”

Munyantwari avuga ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye buzagira uruhare mu guhangana n’ibi bibazo.

Agira ati “Ntabwo turi bugarukire gusa ku nama twakoze, ahubwo turaza no kwinjira mu kugena ibikorwa bihuriweho bigera mu turere, mu mirenge, ku midugudu ndetse no mu miryango, tureba ku miryango nyirizina ifite ibibazo byihariye by’imibanire kubera ko kutabana neza niho ibibazo n’ihohotera bituruka.”

Yibutsa ababyeyi ko bakwiye kubera urugero rwiza abana babo babana neza kugirango  babareberaho birinda ihohotera ,ubusinzi. Yongeraho ko badakwiye gutoteza abana babo batwara inda, kuko kubamagana bituma hari abishora mu buraya ugasanga uko umwamagana bituma abyara na bandi kubera kutamuba hafi.

Kurwanya iri hohoterwa ngo ni urugamba buri wese akwiye kurwanya mu rwego rwo guharanira ejo heza h’u Rwanda nkuko bigarukwaho na Musenyeri John Rucyahana, Umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero n’amadini mu Rwanda.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyorezo, cyiyongera ku bindi byorezo twari dusanganywe, tugomba gufatirana ngo tubirwanye, tubigabanye nibishoboka tuzabihagarike, inzirakarengane zaryo tuzifashe, ndetse n’ingaruka zabyo dushake uko twahangana nabyo.”

Rucyahana avuga ko muri izo ngaruka harimo iz’igihe kinini bagomba guhagurukira.

Ati ” Hari ingaruka z’igihe kinini dushaka guhangana nazo; bariya bana baterwa inda, babyara abana , bagakurira mu ihungabana, nabo bana bakagira ihungabana, nabo babyaye bagakurira mu ihungabana noneho bikabyarira mu ihungabana,  bakazagira urungano rw’ahazaza ruhungabane, … tukazagira imvange y’abagize y’abantu barwaye mu bwonko….”

Uhagarariye ihuriro ry”amadini n’amatorero mu karere ka Karongi Cidikoni Zigiranyirazo Justin avuga ko ihohoterwa rifite imizi mu mateka y’umuntu ni muri urwo rwego bibanda mu guhinduka mu mitekerereze abo bayoboye bakoresheje impano Imana yabahaye.

Aya mahugurwa ari kubera mu karere ka Karongi aje akurikira ayabereye mu karere ka Musanze yahuje abo mu ntara y’Amajyaruguru.

Uhagarariye ihuriro ry”amadini n’amatorero mu karere ka Karongi Cidikoni Zigiranyirazo Justin
Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba Munyantwari Alphonse