Umugabo wari uherutse kuzuka yongeye gupfa

Umugabo wo muri Ethiopia byatangajwe ko “yazutse” igihe bari bagiye kumuhamba ubu noneho ntawiteze ko azuka nyuma y’aho “asubiriye” gupfa.

Hirpha Negero mu kwezi kwa cumi na kumwe 2018  byatanjwe ko yapfuye , ashyirwa mu isanduku amarayo amasaha atanu, ariko bagiye kumuhamba baza kumva ari gukomanga ku isanduku.

Muri Ethiopia icyari ikiriyo cy’akababaro cyahindutse umunezero aho uwo mugabo azukiye.

Ubwo yaganiraga na BBC dukesha iyi nkuru, nyuma yo kuzuka yagize ati “Numvise umuntu arimo arira. Numvise imbaraga zishaka kumperana mpita  ngerageza kwikura aho hantu. Nari nabaye nk’ikiragi, sinashoboraga no kuvuga.”

Nyuma yagize amahirwe ashobora guhamagara abantu.

Ukora akazi ko gucukura imva, Etana Kena, avuga ko abantu benshi baguye mu kantu  bumvise ibyabaye bahita biruka, bamaze kwiruka byabaye ngombwa ko uwari ugiye guhambwa yivana mu isanduku.

 

Kena, asanzwe ari se wabo wa Hirpa ati ” Maze guhamba abantu bari hagati ya 50 na 60, ariko sindabona ibitangaza nk’ibi. Byaragaragaragara ko yapfuye.”

Hirpha avuga ko yabonye ahantu heza cyane igihe yari yataye akenge, abona umugabo wambaye imyambaro yera aramubwira ati “subira imuhira”.

Muganga Birra Leggese yabwiye BBC ko bishoboka ko Hirpha yari muri coma ikomeye (coma intence).

Hirpha yongeye gupfa, ndetse nta b’ikizere gihari ko azazuka nka mbere.

Ucukura imva yamaze guhamba Hirpha ubugira kabiri kuwa gatatu, hashize iminsi ibiri apfuye.

Ati “Ubu noneho nari nizeye neza ko yapfuye hari impamvu, kuko yari amaze igihe kirekire arwaye.”

Hirya no hino ku Isi abantu bajya bavuga ko hari abo babona bazutse, ariko ba muganga ntibabyemeza.

Ntakirutimana Deus