Abepiskopi Gatolika bamaganye ibikorwa by’urukozasoni bivugwa ku bapadiri n’ abiyeguriyimana

?????????????????????????????????????????????????????????

Abepiskopi Gatolika bamaganye ibikorwa by’urukozasoni bivugwa ku bapadiri n’ abiyeguriyimana mbarwa bashimangira ko batazihanganira na busa uwo byahama wese, ahubwo bakazafatanya n’inzego z’ubutabera kugira ngo ineza ikomeze gutsinda inabi.

Nj nyuma yuko mu Rwanda hari abashyira mu majwi abihayimana ko bagiye babasambanya, kiliziya ikavuga ko bikwiye ko ubutabera bugaragaza ukuri bukurikije ubushishozi bwabwo.

Aba basenyeri kandi barararikira kandi buri wese kwitondera abashobora kubyitwaza bakagira uwo bashinja ibinyoma.

Bafatiye icyi cyemezo mu nama yabo isanzwe y’igihembwe cya mbere uyu mwaka yateraniye i Kigali kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 22 Werurwe 2019.

Iyi nama yari iyobowe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’lnama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda.

Mu ijambo ritangiza imirimo y’inama yatangaje ingingo z’ingenzi iyo nama izibandaho ari zo: gusangira amakuru ya Kiliziya y’isi yose, kugezanyaho ay’ubutumwa bwakorewe muri za Diyosezi guhera mu kuboza 2018, gusuzuma raporo z’ibikorwa bihuriweho na diyosezi zose no kunonosora ingingo zinyuranye zirebana n’ikenurabushyo muri rusange.

By’umwihariko Abepiskopi barebeye hamwe uko Kiliziya gatolika izafasha abakristu n’ abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi biringiye Imana kandi bafashanya.

Hari kandi kunoza inyandiko “Tugendere hamwe” isobanura imyumvire n’imyitwarire bigomba kumvikanisha neza iyogezabutumwa.

Banunguranye ibitekerezo ku mahirwe ari mu masezerano y’imikoranire Leta z’ibihugu zigirana na Leta ya Vatikani nk’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya gatolika ku Isi.

Abepiskopi bateze amatwi ijambo rya Musenyeri Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda ibabwira ko gahunda yo kugirana amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta ya Vatikani na Leta y’u Rwanda yayakiriye neza ndetse ikaba iri mu nziza.

Yamenyesheje Abepisikopi ko Leta ibishyigikiye kandi abasaba kumufasha mu isobanurampamvu ryayo kugira ngo iyo gahunda izakomeze kugenda neza.

Ntakirutimana Deus