Mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro

Ikinyamakuru The Source Post cyiyemeje kujya kibagezaho amasomo ya Misa buri munsi. Gitangiranye n’irya kino cyumweru.

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe,Umwaka C.

Isomo rya mbere: Amosi 6, 1. 4-7

1Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama.

4Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu, 5baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye, 6bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro,
ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.

7Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago, bakagenda ku isonga y’abandi bose, maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo!

Zaburi 146(145),7.8-9.10.

Uhoraho ni We Muremyi w’ijuru n’isi,
akaba mudahemuka iteka ryose,
7akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa,
8Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.

9Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ariko akayobagiza inzira z’ababi.

10Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe, Siyoni,
uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Isomo rya kabiri: 1 Timote 6, 11-16

11Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. 12Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi.

13Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: 14wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu.

15Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi, 16Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen.

Ivanjili: Luka 16,19-31.

19Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. 20Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. 21Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye.


22Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu; umukungu na we arapfa, baramuhamba. 23Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. 24Nuko atera hejuru ati ’Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’

25Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. 26Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’

27Umukungu arongera ati ’Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, 28kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ 29Abrahamu aramusubiza ati ’Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!’ 30Undi ati ’Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho.’

31Abrahamu arongera, aramusubiza ati ’Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Ntakirutimana Deus