Umuvuduko Museveni ari kuzamuraho umuhungu we ku mapeti wateye bamwe ubwoba

Perezida Museveni wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2000, barimo n’umuhungu we Liyetona Jenerali (Lieutenant General) Kainerugaba Muhoozi.

Ni ryo peti rya kabiri rikuru mu girisikare cya Uganda. Ni ukuvuga ko se amurusha ipeti rimwe.

Umuvuduko Liyetona Jenerali Muhoozi yazamukanye mu mapeti mu gisirikare cya Uganda, watumye benshi bemeza ko ari gutegurirwa kuzasimbura se umaze imyaka 33 ku butegetsi.

Ariko mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru, Liyetona Jenerali Muhoozi yahakanye ayo makuru, avuga ko nta gahunda afite ya vuba aha yo kwinjira muri politiki.

Mu myaka itandatu ishize, Liyetona Jenerali Muhoozi amaze kuzamurwa mu mapeti inshuro eshatu ndetse kuri ubu ari munsi ya Perezida Museveni ho ipeti rimwe kuko we ari ku ipeti rya Jenerali.

Nubwo yabaye umukuru w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Uganda, abanenga Liyetona Jenerali Muhoozi bashidikanya ku kuba izamurwa mu mapeti rye ryaba rihuye n’ubunararibonye bwe mu bya gisirikare nk’uko BBC ibitangaza.

Kuva mu mwaka wa 2017, ni umujyanama wa se mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare – umwanya ubonwa nk’uwa gisivile.

Bamwe mu basirikare bakuru bakoranye na we bya hafi na bo bazamuwe mu mapeti, barimo nka ba Jenerali Majoro Don Nabassa, kuri ubu ukuriye umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Uganda, Muzeyi Sabiti, umuyobozi wungirije wa polisi, na Leopold Kyanda, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Benshi mu basirikare bafashije Perezida Museveni kugera ku butegetsi nyuma y’imyaka itanu umutwe we w’inyeshyamba wari umaze urwana n’ubutegetsi bwa Uganda bw’icyo gihe, bamaze gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa bari hafi yo kugishyirwamo.

Bamwe muri bo, nka Jenerali David Sejusa, bakomeje kunenga kuzamurwa mu mapeti byihuse kwa Liyetona Jenerali Muhoozi.

Ntakirutimana Deus