U Rwanda rugiye kwimenyekanisha biciye muri filimi zikinwa n’ibihangange

Ntibitangaje ko abakinnyi ba filimi bazwi ku Isi bakandagira mu gihugu cy’imisozi 1000, biciye mu mushinga uhari wo kumenyekanisha u Rwanda.

Ibi birateganywa gukorwa biciye mu mushinga witwa Film office uteganywa gutangira mu Rwanda nk’ubundi buryo bumenyekanisha u Rwanda ariko bunabwinjiriza nk’uburyo bundi busanzwe buhari bwo gusura ingagi, kwakira inama, kuzana amarushanwa y’amagare n’ibindi. Ubu buryo bugamije kureshya cyangwa gukurura abasura u Rwanda, bikarufasha kwinjiza amafaranga aturuka imahanga.

Mu nama iri kurebera hamwe amahirwe ari mu ntara y’i Burasirazuba yayiteza imbere mu bukerarugendo ibera i Nyagatare kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, uyu mushinga wagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Akaliza Belyse.

Atanga urugero ko filimi igaragaramo Perezida Paul Kagame yitwa Rwanda Royal Tour, ituma u Rwanda rugaragara mu ruhando mpuzamahanga.

Mu minsi iri imbere rero ngo ntibizaba ari igitangaza ko inzu zikomeye zikina zikanatunganya filimi zizategura ibikorwa byo kuza mu Rwanda bihakinira za filimi zitandukanye.

Bizwi ko hari inzu zikomeye ku Isi zitunganya izi filimi nka Hollywood muri Amerika na Nollywood muri Nigeria. Nk’izi ziramutse zije gukinira filimi mu Rwanda, ni ubundi buryo bwo kurumenyekanisha bigatuma hari abagira inyota yo kurusura.

Akaliza ati ” Nakuze nzi New York kubera filimi twarebaga. Nakuze nzi u Bushinwa, kubera Jackie Chan(umukinnyi ukomeye wa filimi w’Umushinwa).

Asanga ubu buryo bwifashishijwe no ku Rwanda bwatuma rumenyekana.

Ubu buryo buzajya butuma hagaragara inyubako zitandukanye mu Rwanda, nka Kigali Convention Center, ahantu hatandukanye nk’ibiyaga by’u Rwanda n’ibindi.

Ubu buryo kandi buje bwunganira ubundi bwariho nko kumenyekanisha u Rwanda biciye ku kurwamamaza bikorwa ku myambaro y’ikipe Arsenal fc yo mu Bwongereza na Sosiyete Alibaba.

Ntakirutimana Deus