U Burundi burashinja u Rwanda gutuma abasirikare babwo bagabanywa mu butumwa bw’amahoro

U Burundi buvuga ko uwahoze ayobora icyo gihugu, Pierre Buyoya, hamwe n’u Rwanda bari inyuma y’umugambi wo gukura abasirikare 1000 b’abarundi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM).

Abasirikare b’abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia, mu rwego rwa AMISOM y’ubumwe bw’Afurika, kuva mu 2007

Kugabanya umubare w’abasirikare byatangajwe kuko umutekano usa n’uwagarutse muri iki gihugu, n’ubwo atari ku rwego rwifuzwa.

Ariko u Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu baserukiye ibihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko byari byumvikanywe.

Uno munsi inama nshingamategeko y’u Burundi yari yahamagaje ba minisitiri b’umutekano n’uw’ingabo ngo basobanurire inteko iby’icyo kibazo.

Minisitiri w’ingabo Emmanuel Ntahomvukiye yavuze ko abasirikare b’u Burundi muri Somalia bari ku birindiro bigoye, aho abarwanyi ba Al Shabab ari benshi.

Pierre Buyoya mu nama i Buruseri mu 2013Pierre Buyoya, ubu akorera AU, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye

 

Ntahomvukiye yavuze ko bandikiye AU bayumvisha ko ari ngombwa ko abo basirikare baguma muri ako kazi kugeza  ibintu bigiye mu buryo muri Somalia.

Ati “Urwo rwandiko twararwanditse tubamenyesha yuko ibi byifuzo twabagejejeho bitubahirijwe, ahubwo aho gutegura gutahana igihumbi gusa, bakwitegurira gutahukana ingabo zacu zose, kubera yuko tuttawemera ko abasirikare bacu baseberayo”.

Buyoya n’u Rwanda barashinjwa…

Ntahomvukiye yabajijwe impamvu bibaza yaba yaratumye iyo ngingo ifatwa, avuga ko ari urwango u Burundi bumaze igihe bufitiwe.

Yatunze agatoki uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Buyoya, uhagarariye AU muri  Mali n’akarere ka Sahel, hamwe n’igihugu cy’u Rwanda kuba ari bo babiri inyuma.

Yavuze ko inama zose muri uwo mugambi wo kubangamira u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda.

U Burundi busanzwe bushinja Pierre Buyoya kuba ari mu bagize uruhare mu iyicwa rya Prezida Melchior Ndadaye, yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Bushinja kandi n’u Rwanda kuba ruri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, hamwe no gufasha imitwe y’abarwanyi ifite umugambi wo gutera u Burundi. Ibi ariko u Rwanda ntirwahemywe kubihakana.

BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora kumenya icyo Pierre Buyoya cyangwa leta y’u Rwanda bavuga kuri ibyo bashinjwa.

Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari mu mugambi wa AMISOM baguma muri icyo gihugu. umukuru wayo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aherutse kugendera ibihugu byohereza abo basirikare harimo n’u Burundi.

U Rwanda ntirwahwemye guhakana rwivuye inyuma ibyo rushinjwa n’u Burundi. Rukabusaba kwikemurira ibibazo byabo, kuko ngo u Rwanda rutariho bigoye ko u Burundi butahura n’ibibazo.

DN.