Dore ibibazo by’ingutu byugarije abasigajwe inyuma n’amateka byatumye Sena itanyurwa n’ibisobanuro bya Guverinoma

Inteko rusange ya Sena ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye n’isesengura yakoze inshuro 6 ku bibazo byugarije abasigajwe inyuma n’amateka.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe atanze ibisobanuro ku byakozwe n’ibiteganywa gukorwa ariko bitanyuze abasenateri kuwa 14 Gashyantare 2019, bagasaba Minisitiri w’Intebe ibisobanuro mu nyandiko.
Ibibazo 10 bibugarije

Ibyo birimo kudahabwa umwihariko mu ngamba zishyirwaho, guhezwa n’abandi, kuba abana babo batiga, imiryango itari iya leta ibitirirwa ikabungukiramo, n’izina rishobora gutuma batiyumva kimwe n’abandi Banyarwanda. Hari kandi abagishukwa bakamburwa amasambu yabo mu buryo burimo, ubushukanyi, ubuhendabana n’uburiganya.

Ikibazo cya mbere bakunda kugaragaza ni uko bagenda  bakendera uko iminsi ishira, bamwe bakikanga ko bazashira mu Rwanda, ubu ntibagera ku bihumbi 35. Mu bihe bishize umuryango ushinzwe iterambere ryabo wavuze ko bishobora kuba biterwa n’uko bashakana bafutanye amasano n’ubuzima bubi butuma  bamwe bataramba ku Isi

Ubukene bukabije nk’uko byagaragajwe muri raporo yagaragajwe na komisiyo yihariye y’abasenateri yabashyiriweho, nabwo ngo burabugarije. Abagera kuri 87% baba muri ubwo bukene bukabije.

Kutitabira ishuri ni ikindi kibazo kibugarije. Leta ivuga ko yarihiriye abagera ku 100 bakiga kaminuza, abasaga 1000 bakiga imyuga bakanahabwa n’ibikoresho byo kubafasha.

1% niwe warangije amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza nk’uko byagaragajwe n’umushinga ushinzwe kurengera inyungu z’iki cyiciro, COPORWA mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Nyagatare, Nyamasheke na Gasabo.

Ni ubushakashatsi yamuritse tariki ya 20 Ugushyingo 2014 ku mibereho n’ubukungu by’abasigajwe inyuma n’amateka bwakozwe hagati y’imyaka 2013-2014 bwerekanye ko bagikennye ku buryo budasanzwe. Habajijwe abantu 280, harimo abahejwe n’amateka 120, abasanzwe 97 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 63.

Bwerekanye ko abarangije amashuri abanza ari 31%. Kuba umubare ukiri muto biterwa nuko ngo bagifite ubukene ku buryo hari umubare munini w’abana bata ishuri kubera ko batabona ibyo kurya.

Guhitanwa n’indwara kuko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ashobora kwiyishyurira ubwishingizi bw’ubuzima ni 33% mu gihe abasaga 66% batabishobora.
Ubu leta yishyurira abaturage mu kwivuza bagera kuri 15% ariko kuri aba basigajwe inyuma n’amateka bo ni 70%.

Kutitabwaho by’umwihariko muri gahunda za leta,  urugero ni uko Gahunda igamije kubateza imbere ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu karere ka Nyaruguru yageze kuri 1.5% mu gihe muri Nyanza yageze ku 8.2%. (Ubushakashatsi 2014)

Inkunga y’ingoboka nta n’umwe wayihabwaga  muri Nyaruguru mu gihe ahari benshi bayihabwa ari 7.6% mu karere ka Nyanza. (ubushakashatsi).

Nta n’umwe ubasha gukoresha inguzanyo ahabwa muri VUP muri Gasabo mu gihe ahari umubare munini ari 9.1% muri Nyamasheke.

Muri girinka Munyarwanda, nko mu murenge wa Muganza ngo “Umutwa” wahawe inka ni umwe na we ahabwa iyahumye y’ikimasa mu gihe abandi bahabwa inzima kandi zitari ibimasa.

Hari abakibanena bakabaheza mu mahirwe bagenewe, urugero rwatanzwe ni urw’umwe mu bayobozi wo mu karere ka Nyagatare wavuze ko atararana n’ “ Abatwa” ubwo bari mu ngando, bose bagafata umwanzuro wo gutaha.

Kudahagararirwa: Uretse  muri sena harimo umwe ngo nta muyobozi wundi bagira, bagasaba ko mu bagore bafite imyanya isaga 60% mu nteko hagombye kubamo n’abahejwe n’amateka, kimwe no mu zindi nzego.

Ibindi ibibazo bibugarije birimo kutagira ubutaka, kuba umubare munini w’abakobwa babo bishora mu busambanyi kubera kutitabwaho bakanahabwa intica ntikize, no kutabona akazi aho usanga hari abarangije kaminuza basubiye mu kubumba inkono bya gakondo.

Kudahumurizwa: Sebishwi Juvenal wigeze kuyobora Coporwa, avuga ko ababazwa n’uburyo amateka yagiye abibasira bakigwa mu mashuri hagaragazwa ubugoryi bahimbiwe mu mwandiko ‘Gatwa le Potier’.

Yasoje avuga ko mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo bakeneye guhumurizwa.

Sena yakomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’imibereho yabo, Senateri Kalimba wari ahamurikiwe ubwo bushakashatsi yavuze ko ibibazo bafite sena ikomeje kubigaragaza aho izunganirwa n’ubu bushakashatsi.

Yanasabye kandi ako abanyeshuri b’ababahejwe n’amateka biga mu mashuri y’imyuga bajya baherekezwa bagafashwa kubona ibikoresho kugira ngo ubumenyi bahabwa butazabapfira ubusa. Yasabye imiryango itegamiye kuri leta guhagurukira rimwe igafasha abahejwe n’amateka.

Ibimaze kubakorerwa ntibinyura abasenateri

Minisitiri Shyaka yabwiye Abasenateri ko abagera kuri 60% bamaze kubakirwa, 24% bahawe inka, abarenga 100 bafashijwe kwiga kaminuza, abarenga 1000 bafashwa kwiga imyuga…. avuga kandi ko icyiciro cy’abo kiri mu ngo ibihumbi 200 zigiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe muri iyi myaka 3.

Nyamara abasenateri banenze ko gahunda zigamije kuzamuta abatishoboye, usanga nta mwihariko zishyira kuri iki cyiciro bigatuma bakomeza gusigara inyuma.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène ati“Iki kibazo gikozweho inshuro nyinshi, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge nayo yakoze kuri iki kibazo byose bitanga raporo, hafashwe umwanzuro ko abanyarwanda 2 ku 1000 muri aba bagenerwa gahunda yihariye. Icya kabiri hemejwe ko bagomba gukurikiranwa kugeza ibibazo barimo babivuyemo, ubwo ni ubuyobozi bubwirwa kuva hasi kugeza hejuru.”

“Ni gute waba uri umuyobozi wakwishyurira umuntu mituweri ntiyivuze hanyuma ntumenye ko ativuza akarinda apfira mu nzu?”

Bakeneye kwitabwaho byihariye

Dr Ntawukuriryayo akomeza agira ati “Ibintu byo kuvuga ngo nibabaha gahunda yihariye ngo baraba babavanguye ntabwo ari byo, abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga leta yabashyiriyeho uburyo bwihariye ariko bubateza imbere, kubera iki iki cyiciro cy’abanyarwanda tubona bafite ibibazo bihoraho tutabakorera uburyo bwihariye bubateza imbere?”

Yavuze ko bitumvikana uburyo leta ivuga ko abana b’aba basigajwe inyuma n’amateka bajya gupiganira akazi n’abandi, mu gihe amateka yabo adatuma babishobora.

Yagize ati “Ko abandi leta yicaye igafata umwanzuro wihariye kuri bo, kuki aba bo hadafatwa uwo mwanzuro?”

Mugenzi we ati “Muri komisiyo idasanzwe, ahanini twasanze imyumvire iri ku rwego rw’ubuyobozi. Mu bantu bose twaganiriye bumva ko iki kibazo kireba minaloc, nta wundi muntu gisa nk’aho kireba.)

Prof Shyaka agaragaza ko hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire, kudakurikirana ibyakozwe, n’amikoro y’igihugu adahagije. Avuga ko hagiye kongerwa ingamba zo gukura abatishoboye mu bukene.

Ati ” Guverinoma yihaye intego yo gushyira umwihariko ku ngo ibihumbi 200 zatoranyijwe kandi icyo cyiciro nacyo kibarizwamo. Bazajya nabo bahabwa muri gahunda rusange, ariko mu ishyirwamubikorwa bahabwe iryo dirishya rifasha ko iterambere ribageraho vuba, babone uburyo vuba, bagatera intambwe.”

Izina Minisitiri w’Intebe rizagaragara muri iki kibazo

Ibyakozwe kuri ibi bibazo byashoboraga gusobanurwa na Minisitiri w’intebe wahagarariwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Nyamara kuba sena itanyuzwe igasaba ibisobanuro mu nyandiko. Inyandiko izohererezwa izaba isinye mu izina rya Minisitiri w’intebe wasabwe ibi bisobanuro.

Ntakirutimana Deus