Amerika nikinisha Venezuela izatsindwa nko muri Vietnam, Trump ave ku butegetsi ibiganza bye bijejeta amaraso

Umukuru w’igihugu cya Venezuela yugarijwe  n’abatavuga rumwe na we avuga ko bishoboka cyane ko haduka intambara yo hagati mu gihugu mu gihe adakozwa ibyo kuva ku butegetsi.

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo yavuze ko umukuru w’igihugu wa Amerika, Donald Trump, azava ku butegetsi “ibiganza bye burihi amaraso” mu gihe yahirahira akivanga mu bya Venezuela.

Yamaganye yivuye inyuma ibyasabwe n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU), by’uko ku Cyumweru hatarenga atarategura amatora mashyashya.

Umukuru w’abatavuga rumwe na leta, Juan Guaidó, mu kwezi gushize yitangaje nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho kandi Amerika ihita imushyigikira.

Ku Cyumweru yavuze ko azashinga ihuriro mpuzamahanga rizatuma Venezuela ihabwa imfashanyo, nibwo Maduro yavugaga ko ashaka guhirika ubutegetsi.

Mu kiganiro kuri televiziyo yo muri Espagne cyitwa Salvados, cyaciyejo ku Cyumweru, Maduro yabajijwe niba ikibazo kiri muri Venezuela gishobora kwadukamo intambara yo hagati mu gihugu.

Yagize ati “kuri ubu nta n’umwe ushobora gutanga igisubizo kuri icyo kibazo adakekeranya “.

Abari mu myiyerekano yo kwiyamiriza Maduro i Caracas, itariki 2 z'ukwa kabiriAbari mu myigaragambyo yo kwamagana Maduro biyoberanije mu maso baragaragara mu mabara ya Caracas kuwa gatandatu

 

Maduro akomeza agira ati “Byose bizava ku rugero rw’ubusazi n’ugushotorana by’Ubukoroni bwo mu burengerazuba [Amerika] hamwe n’abanyaburayi bafatanije.

“Dusaba ko hatagira uwivanga mu bibazo byacu… kandi twiteguriye kurwanira igihugu cyacu.”

Umukuru w’igihugu Trump yabwiye igitangazamakuru CBS ko kuba Amerika yakoresha ingufu za gisirikare biri mu bishoboka cyane.

Ariko Maduro yasubije Teump ko hashobora kuba nk’ibyabaye mu ntambara ya Vietnam nahirahira gkoresha ingufu(muri iyo ntambara, Vietnam yatsinze Amerika).

Src: BBC