Nyuma yo guteshwa icyubahiro imbere y’Isi, Laurent Gbagbo yagizwe umwere
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kuwa Gatanu, rwarekuye Laurent Gabgbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire, nyuma y’aho agiriwe umwere muri Mutarama 2019 ku byaba by’ubwicanyi yashinjwaga.
Abacamanza bemeye kurekura uyu mugabo afite imyaka 75 hamwe na Charles Ble Goude, wahoze ari minusitiri ushinzwe urubyiruko.
Abo bacamanza bategetse ko azaba aba mu gihugu kitatangajwe arindiriye ko ubushinjacyaha bwajuririra kuba yabaye umwere.
Laurent Gbagbo abaye umutegetsi wa mbere wahoze ari umukuru w’igihugu, ugejejwe imbere y’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha I La Haie.
Gbagbo yagizwe umwere tariki 15 Mutarama, ibyaha yashinjwaga ngo yakekwaga kubikora nyuma y’amatora yo muri Cote D’Ivoire atarumvikanyweho neza yabaye mu mwaka w’2010.
Abantu barenga ibihumbi bitatu ku mpande zose bishwe nyuma y’aho Gbagbo yangiye kwemera ko yatsinzwe amatora na Alassane Ouattara, uyobora iki gihugu. Ouattara ni we wari ushyigikiwe n’amahanga.
Ggagbo yayoboye iki gihugu kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo yatabwaga muri yombi.