Umushinjacyaha n’ukora muri MAJ bahamwe n’icyaha cya ruswa

Duhamagare cyangwa utwandikire kuri telefone  0788518907 uduhe amakuru cyangwa amatangazo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye urukiko rwisumbuye umushinjacyaha kuri urwo rwego witwa Mukeshimana Adrien na bagenzi be barimo Nzakwizwanimana  Etienne ukora mu MAJ Rubavu  baje guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Abo bagabo bareganwaga na Bizimana Venerand , Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana elimereki alias Rameki bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo gusaba , kwakira cyangwa gutanga indonke .

Ubushinjacyaha bwatangaje ko kuwa 30/09/2021 urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien naho Nzakwizwanimana Etienne ahanwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.

Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana  Remerech bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ftw kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.