Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 umugore ukekwaho gukubita umugabo we

Duhamagare cyangwa utwandikire kuri telefone  0788518907 uduhe amakuru cyangwa amatangazo

 

Mu cyumba cy’iburanisha mu rukiko Rwisumbuye rw’i Huye muri.iki cyumweru habereye urubanza ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 37 wakubise umugabo we w’imyaka 38.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10 hashingiwe ku ngingo y’121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 06/09/2021 mu mudugudu wa Gihama, akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira akarere ka Nyanza aho  umugore yakubise ikibando ahantu hatandukanye ku mubiri akamukomeretsa.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’inzoga, ko ari inshuro ya kane amukubita, abisabira imbabazi ko atazongera kumukunita ukundi.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 05 Ukwakira 2021 i saa cyenda z’amanywa.