Ubutabera bukurikiranye umugabo w’i Rutsiro wishe umugore we amutemye
Tariki ya 05/08/2021, Ubushinjacya ku rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye y’umugabo ukomoka mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye agahita atoroka.
Ku wa 11/06/2021 mu mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, uregwa yasanze umugore we kwa nyina wabo aho yari yaramuhungiye kubera kurambirwa guhora batongana banarwana, amusanga mu gikoni arikuvugira kuri terefoni amutema ijosi akoresheje umuhoro arapfa.
Uregwa yahise atorokera mu karere ka Gatsibo, aza gufatirwa mu murenge wa Rusoro.
Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.