Imikorere y’ingabo z’u Rwanda mu maso ya perezida wa Santarafurika

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique watangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda yavuze ko iyo mu gihugu cye hatajyayo ingabo z’u Rwanda “ubu ibintu byari kuba bitandukanye n’ibyo tuzi ubu”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Perezida Touadéra na mugenzi we Paul Kagame bavuze ko ingabo zoherejweyo ku masezerano y’ibihugu byombi zatabaye vuba.

Kuva mu mpera za 2020 Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora yugarijwe n’inyeshyamba zikuriwe n’uwahoze ari perezida François Bozizé wari wangiwe kwiyamamaza.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka izi nyeshyamba zitandukanye zishyize hamwe zari zisumbirije umurwa mukuru Bangui, nyuma yo gufata ibice byinshi by’igihugu.

Izi nyeshyamba zizwi nka ‘Coalition des Patriotes pour le Changement’ (CPC) zasubijwe inyuma, ubu ntabwo zicyugarije ubutegetsi bwa Bangui.

Muri iki gihugu hari hasanzwe ingabo za ONU/UN (MINUSCA ) zatumwe kubungabunga amahoro, leta ya Bangui kandi yaniyambaje abarwanyi b’abacanshuro ba kompanyi ya Wagner y’Abarusiya mu kurwanya izo nyeshyamba.

Perezida Kagame yavuze ko koherezayo ingabo ku masezerano y’ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse kuko amategeko agenga imikorere ya MINUSCA “yatumaga bishobora gufata igihe kirekire”.

Ibihugu byombi byasinye amasezerano ane arimo ay’ubufatanye mu bya gisirikare mu kwezi kwa 10/2019 i Bangui muri Centrafrique.

Kagame avuga ko nubwo ingabo za MINUSCA n’ingabo zagiyeyo ku masezerano y’ibihugu byombi zari zifite inshingano zisa ariko “bamwe bashobora gukora akazi vuba kurusha abandi.”

Ati: “Centrafrique yari yugarijwe n’iyo mitwe yihutaga ishaka guhungabanya amatora no kugariza umujyi wa Bangui…

“…Amasezerano yacu rero yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba ngo zikore akazi nkako UN yagombaga gukora ariko ikagenda buhoro, wenda uko niko amategeko abagenga akora, ibyo sinabihindura, na Perezida Touadera ntiyabihindura.”

Twanyuzwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zikora

Perezida Touadera yavuze ko ingabo z’iki gihugu zasubimbirijwe n’inyeshyamba kuko zari zikiri kwiyubaka kuva mu 2016, bikaba ngombwa ko leta isaba ubufasha amahanga.

Ati: “Twitabaje Perezida Kagame, leta, n’Abanyarwanda bekemera kohereza vuba ingabo hashingiwe ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC.”

Perezida Touadera mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali kuwa kane tariki 05/08/2021

Perezida Touadera

Touadera avuga ko umusanzu w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku masezerano y’ibi bihugu cyangwa iziri muri MINUSCA wahagaritse izo nyeshyamba.

Ati: “Iyo hataba uko kuza kw’izo ngabo zafashije izacu nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n’ibyo tuzi ubu…Twanyuzwe cyane uburyo ingabo z’u Rwanda zikora…”

Avuga ko izo ngabo zabafashije gutabara inzego za leta no gukomeza amatora kugeza arangiye. Arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique.

Ivomo: BBC