Icyo ubushinjacyaha butangaza ku mugabo wo ku Kamonyi wishe murumuna we
Ku wa 4/8/2021 Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye murumuna we wari utabaye ubwo uwo mugabo yari arimo akubita umugore we.
Umugabo wavutse mu mwaka wa 1982, afungiye muri Sitasiyo ya polisi ya Gacurabwenge, akekwaho kuba ku itariki ya 23/7/2021, mu ma saa mbiri z’ijoro, ari ari mu Mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yarakubise umuhini mu mutwe murumuna we wari uje gutabara, ubwo uregwa yari yakingiranye umugore we mu nzu ari kumukubita. Uwo murumuna we yaje gupfa bukeye, ndetse na se w’uregwa na we watabaye uregwa akaba yari agiye kumukubita inkoni mu mutwe ise arayifata imukomeretsa mu ntoki.
Mu gihe abaturanyi bari baryamye, bumvise uregwa ari gukubita umugore we cyane inkoni ziri kuvuga, abana b’uregwa barimo bavuza induru, abaturanyi baratabara, hamwe na se w’uregwa, bageze muri urwo rugo basanga urugi rurakinze, abana bacisha urufunguzo munsi y’urugi, umwe mu batabaye arakingura, ise w’uregwa abaza uregwa ibyo arimo, uregwa amukubita inkoni ashaka kuyimukubita mu mutwe, ise arayifata iramukomeretsa, murumuna w’uregwa nawe atabaye abaturanyi bamubwira ko mukuru we utatinye gukubita se ko we nahagera amwica.
Murumuna w’uregwa kuko yari ari kwitegura kujya ku irondo, yahise ajya guhuruza irondo, mu gihe bari kujya mu rugo rw’uregwa, basanga uregwa yihishe ahantu afite umuhini, batambutse ahita akubita uwo muhini murumuna we mu mutwe, ahita yitura hasi, bamujyana kwa muganga atavuga asa n’uwapfuye, bukeye ashiramo umwuka.
Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho, akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyo gihano akaba yaragisabiwe mu nyandiko itanga ikirego yakozwe n’Ubushinjacyaha. Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umubyeyi n’uwo bashyingiranywe, gihanwa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 10/08 /2021 nkuko The Source Post ibikesha ubushinjacyaha.