Messi agiye kuva muri Barcelone

Rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi azava muri ikipe asanzwe akinamo ya FC Barcelone nkuko byatangajwe n’iyo kipe.

Iyi kipe yo muri Espagne ivuga ko yamaze kumvikana n’uwo mukinnyi ku gusoza amasezerano bari bafitanye. Ikomeza ivuga ko ifite ibibazo by’ubukungu butifashe neza, bityo bikaba imbogamizi mu gukomezanya n’uwo mukinnyi uhiga abandi ku Isi muri iyi minsi.

Guhera mu mpera za Kamena 2021 Messi yari umukinnyi wigenga ufite uburenganzira bwo kumvikana n’andi makipe, gusa Barcelone yakomeje kutamurekura kuko yumvaga yagumana na we.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yamaze imyaka ye yose mu mupira w’amaguru muri Barcelone. Byari biteganyijwe ko asinyana na Barcelone amasezerano y’imyaka itanu, agahembwa umushahara we wagabanutsemo kabiri.

Iyi kipe na Messi ngo bumvaga bakomeza kugumana ariko ibibazo by’amikoro byabaye imbogamizi, cyane amabwiriza agenga shampiyona yo muri Espagne La Liga.

Messi watsinze ibitego 672 ashimirwa urwego yagejejeho iyi kipe.

Messi yashatse kuva muri iyi kipe muri Kanama 2020 nyuma yuko imibanire ye n’uwari perezida wayo Josep Maria Bartomeu ijemo agatotsi gusa uwamusimbuye ari we  Joan Laporta amwemeza kuhaguma.

Messi wagezw muri Barcelone afite imyaka 13 yabaye uwayitsindiye ibitego byinshi mu mateka, yatsinze 672 mu mikino 778.

Kugeza uyu munsi nta kipe afite azakinira mu mwaka w’irushanwa 2021-22.

Ivomo : Reuters