Kamonyi: Abaturage barasaba ko hongerwa ingufu mu gukemurwa ikibazo cy’inzoga z’inkorano mu gace kiswe”Kongo”
Izina Congo ryiswe ishyamba riherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka Kabagesera mu mudugudu wa Bwirabo ahavugwa ibikorwa bibangamiye abahatuye, basanga bishobora gukemuka ku bufasha bwa RDF.
Muri iri shyamba hakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano, habikwa ibintu byibwe, hakinirwa urusimbi, hakorerwa ubusambanyi n’ibindi bikorwa.
Iri shyamba ryiswe “Congo” mu mwaka w’2020 ubwo utubari twafungwaga mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID-19. Guhera icyo gihe hatangiye gukorerwa ibikorwa butandukanye bikomeje kurwanywa n’ubuyobozi- ababihakorera bahita muri Congo[Ahari amashyamba menshi akorerwamo ibikorwa bibi, bamwe mu bahakbihakorera bakitwa inyeshyamba].
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka karere bwagiye muri iri shyamba gufata abakora ibyo bikorwa, cyane abacuruza inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”.
Ni urugamba rutoroshye rusaba imbaraga zidasanzwe ku buryo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakunze guhagurukira icyo kibazo, bakakirirwamo ariko gisa n’icyabagamburuje; kuko bamena inzoga zihacururizwa, batirimuka zikongera kuhacururizwa.
Bamwe mu baganiriye na The Source Post bavuga ko iyo nzoga ihacururizwa bise Muriture ikorwa havanzwe amazi, isukari, amajyani, umusemburo [pakimaya], amasaka n’ikinyabutabire cyitwa igisabune bamwe bita ikiboro. Iki gisabune ubusanzwe cyifashishwa mu bafite imisarane bagishyiramo igakomeza gufukuka kurushaho ndetse n’umwanda urimo ugacagagurika, udusimba turimo rugapfa. Ikorwa nijoro ikanyobwa bukeye bwaho.
Izo nzoga zagiye zimenwa kenshi n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze ariko ikibazo nticyakemuka, none abaturage bahanze amaso ingabo z’u Rwanda [RDF] baherutse kubona ziri guhangana n’iki kibazo.
Muri iyi minsi cyane mu gihe cya guma mu karere na guma mu rugo, abaturage babonye izi ngabo zikumira ubu bucuruzi bamwe bafata nk’ubwiyahuzi, aho ingabo zagiye muri ako gace ka Congo zigafata bamwe mu benga inzoga zihacururizwa, bagashyikirizwa polisi.
Gusa abaturage basaba ko bakomeza gufashwa icyo kibazo kikarangira, kuko ufashe abacuruza izo nzoga, iyo atirimutse gato bahita bongera gucuruza izo nzoga ku buryo ababibona bumirwa.
Ibyo byabaye no kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021, ubwo abarimo ingabo z’igihugu n’inzego z’ibanze bakoraga umukwabu wo gufata abazenga, banamena izafashwe ariko batirimutse zongera gucuruzwa.
The Source Post yaganiriye n’abaturage baturiye iryo shyamba bavuga ko babona ikibazo cyaryo cyarananiye inzego zose.
Uwitwa Kamana [izina ryahinduwe] ati “Hariya haba urugomo rwo kubyukira mu kabari, abazinywa ntibajye gukora…. birumvikana kugirango babone ayo banywera baratwiba, inaha haba ubujura bukabije.”
Akomeza avuga ko hari ingo zasenyutse kubera abanywa izo nzoga bagasinda, abagabo bamenesha abana n’abagore, ndetse n’abagore basinda bakishora mu busambanyi.
Bakomeza bavuga ko bafite impungenge z’ubusambanyi bukorerwa muri iryo shyamba kuko ngo hari benshi banywa izo nzoga bagasambana kandi babizi neza ko babana n’ubwandu bwa virusi itera sida.
Hari kandi abasinda bagakubita abahatuye, bityo urwo rugomo rugatera urusaku rutuma bamwe mu barituriye badasinzira.
Bavuga kandi ko hahishwa ibintu bitandukanye biba byibwe mu baturage birimo ibikoresho byo mu nzu, amatungo n’ibindi.
Mu gihe utubari dufunze hari ababona ko ako kabari ko mu ishyamba kakabatera impungenge.
Ku bijyanye no kumena izo nzoga kuri uyu wa Kane hamenwe litiro zisaga 300 zazo mu maso y’abaturage, aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera wiriwe muri icyo gikorwa yasabye ababikora kubireka, ndetse n’abaturage akabasaba gutanga amakuru kuri ibi bikorwa.
Ni mu mukwabu watangjye saa Cyenda z’ijoro aho inzego z’ibanze zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda bafashe abantu batandukanye benga izo nzoga ahitwa mu Kaje no ku Rugogwe[zinyobwa muri Congo].
Abaturiye “Congo” basaba ko hakwitabwaho mu buryo budasanzwe, hagashyirwa umutekano wihariye, ujyana no gutunganya ishyamba rikabona ku buryo ibyo bikorwa bihacika, abenga izo nzoga bagahanwa by’intangarugero kuko ngo abafashwe usanga bahita barekurwa iyo batanze amande.
Abanywa muriture babaye abasaza n’abakecuru
Abanywa iyi nzoga barananutse ku buryo bukabije, abari abasore n’inkumi babaye abasaza n’abakecuru, amaso yaraje, bagenda bunamye. The Source Post yabajije umwe mu bahoze bazenga, avuga ko iyo nzoga ari ikibazo gikomeye.
Ubwe ngo yajyaga ayinywa ikamubuza kurya. Uwayinyoye ngo ntaba ashaka kurya.
Agira ati” Uzarebe mu bagishoboye akazi k’ubuyede bayinywa arakarangiza akirukankira kuyinywa ataranarya. Niko iteye igira umuntu imbata yayo, iyo wayinyweye urya ikiyiko kimwe cy’ibiryo ukumva birahagije.”
Ibyo ngo ni bimwe mu bituma abayinywa bari abasore bahinduka nk’abasaza, umutima ngo uba warararutse nta kindi batekereza.
Ikiboro; uburozi budakumirwa
Kimwe mu byo akeka gitera abasore kuba abasaza, amaso agasa n’aturumbuka(ubuhamya butangwa n’abazi abayinywa bari abasore ariko ubu bameze nk’abasaza) ngo biterwa n’umusemburo ushyirwa muri izo nzoga bita igisabune cyangwa ikiboro. Uwo musemburo ngo utuma inzoga ishya mu masaha atatu.
Kukigura muri butike ngo bikorwa mu ibanga rikomeye. Ati ” Ugenda waka ikiboro, ariko nabwo mu ibanga, kuko hari aho bakikwima.”
Asobanura ko ikigura amafaranga 1000 gishyirwa mu majerekani 12. Inzoga ngo ihita ibira uyireba.
Ku bijyanye n’ububi bwacyo ngo ubusanzwe cyagenewe gucagagura imyanda yo mu bwiherero, ku buryo ngo gishyirwa mu bufite nka metero 15 zakoreshejwe, umwanda urimo ugacagagurika ugasigara ugeze nko kuri metero eshanu.
Akeka ko gishobora kuba cyangiza inyama zo mu mubiri w’abanywa inzoga cyashyizwemo, kuko ngo hari abazinywa bataka mu nda, abataka umuvuduko ndetse ngo hari n’abapfa.
Abanyweye inzoga cyasembuye nabo ubona nta mbaraga bafite, ku buryo iyo bagiye kubafata ababasha kwirukanka ari mbarwa.
Asoza agira ubuyobozi inama zo guhagurukira izi nzoga niba bukunda abaturage kuko ngo abazinywa nta bushobozi baba bafite bwo kuzireka.