Umushinjacyaha mukuru muri Congo arasaba urukiko kwemeza ko Tshisekedi yatsinze amatora

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iri mu nzira zo gukora amateka atarigeze akorwa n’ibihugu byinshi mu karere uretse Tanzania, yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ni amateka yaba abaye bwa mbere muri iki gihugu kimaze imyaka hafi 59 kibonye ubwigenge.

Ibiri kugaragarira amaso ni uko Felix Tshisekedi ari hafi yo kwemezwa n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri iki gihugu. Kimwe mu bibitiza umurindi ni ubusabe bw’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu Thomas Pungwe Massua na komisiyo yámatora bose basabye uru rukiko ko rwakwemeza ko  Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya perezida, rukirengagiza ubusabe bwa Martin Fayulu(utavuga rumwe n’ubutegetsi) waruregeye ko rwasubiramo ibarura ry’amajwi kubera ko rusanga ibyatangajwe ná komisiyo y’amatora bitarimo ukuri.

Fayulu avuga ko Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi, yakoze uko ashoboye akorana na komisiyo y’amatora bagena ko Martin Felix Tshisekedi ariwe utsinda amatora ya perezida wa repubulika nk’umuntu ngo uzabasha gukingira ikibaba Kabila ku byaha bitandukanye, Fayulu avuga ko yakoze.

Komisiyo y’amatora muri Congo yasabye ko ubusabe bwa Fayulu butahabwa agaciro kuko ngo amajwi yatangaje ari ukuri.

Abakurikiranira ibintu hafi nka Dr Kayumba Christopher bavuga ko gutsinda kwa Félix Tshisekedi ari ubuhanga butandukanye bwagaragajwe na Kabila, wateze umutego abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo babe basubiranamo maze yigumire ku butegetsi. Asanga abatavuga rumwe na Kabila bari bakwiye kuvuga rumwe, Tshisekedi akaba perezida, Fayulu na we agahabwa umwanya muri iyo guverinoma.

 

Photo ACTUALITE.CD

Bwana Felix Tshisekedi watsinze amatora muri Congo

Hagati aho ishirahamwe rigamije iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC),ryamaze gusaba ko amajwi y’ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yasubirwamo. Iri shyirahamwe ndetse ryateguye inama by’ikitaraganya yo kwiga kuri iki kibazo, ariko basanga nta kidasanzwe yakora uretse ibi iri gusaba iki gihugu, no kuba yakwitegura kohereza ingabo muri iki gihugu zagira uruhare mu guhosha amakimbirane, imvururu no gushyamirana byavuka.

Iri shyirahamwe ririmo n’igihugu cya Republika iharanira Demokrasi ya Kongo,ryasabye ko komisiyo y’amatora muri RDC yasubiramo ibyavuye mu matora kuko byamaganwe na benshi barimo na Martin Fayulu, Komisiyo yagaragaje ko yatsinzwe.

SADC irifuza ko hashyirwaho guverinoma ihuriweho na benshi ndetse CENI ikwiriye kongera kubara aya majwi yatumye byinshi mu bihugu bikomeye ku isi bicika ururondogoro. Perezida wa Zambia,Edgar Lungu, uyoboye uyu muryango yasabye abayobozi ba Congo guhura bakumvikana ndetse bagashyiraho guverinoma y’ubumwe.

Taliki ya 10 Mutarama 2019,nibwo CENI yatangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora yo kuba perezida wa RDC by’agateganyo aho yatowe n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Ntakirutimana Deus