Abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita bahawe inka zidasanzwe(amafoto)

Inka mu muco wa kera yavugaga ubukire, hari abemeza ko n’ubu ariko bimeze biciye mu mvugo ngo ubura inka ni uwapfuye[ubura ubukire ni utakiriho]. Abatuye Rweru aho bimuriwe bavuye mu manegeka bahaye inka zitanga umukamo, zinogeye ijisho ku buryo hari abavuga ko zingana n’imbogo mu bunini.

Mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda, abaturage bari batuye mu bice by’amanegeka mu birwa bya Mazane na Sharita mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) bubakiwe mu Kagari ka Batima mu murenge wa Rweru.

Izi nzu bamwe mu bazihawe bagereranya na paradizo cyangwa ijuru ryo ku Isi, zatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariko ya 4 Nyakanga 2016.

Leta yakomeje kwita ku mibereho yabo maze ibashakira uburyo babona inka, tariki ya 24 Nyakanga 2018 bashyikirizwa izatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.

Inka zatanzwe uwo munsi mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ziri gutanga umusaruro w’amata. Ku bazibona kandi bavuga ko zinogeye amaso.

Inka zatanzwe zibereye ijisho

Urugero ni iyari ihagarariye izindi Perezida Kagame yashyikirije umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu.

Inka zahawe abaturage

Izi nka zubakiwe igikumba rusange cya Rweru, harimo inka 214; imbyeyi ni inyana zazo. Umusaruro rusange ujyanwa ku ikusanyirizo ry’amata (Milk Correction Center-MCC) ya Gashora. Ubu zitanga litiro 464 ku munsi.

Izi nka zifite umuvuzi w’amatungo uzitaho umunsi ku wundi.

Ntakirutimana Deus