Perezida Kagame yaganiriye na Kabila kuri telefoni amubwira ko atakinisha kuva mu gihugu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye Afurika yunze ubumwe (AU) yahamagaye kuri telefoni mugenzi we wa Congo, Bwana Joseph Kabila amubaza icyamubereye inzitizi mu kwitabira inama ya SADEC yari yatumiwemo, amusubiza ko atava mu gihugu kubera ibibazo kirimo.

Abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize SADEC bagombaga kwitabira iyi nama yiga ku cyahosha ibibazo byakurikiye amatora ya perezida muri Congo bateranye uyu munsi. Congo nk’igihugu cyagombaga kwigwaho muri iyi nama iri kubera Addis Ababa, Ethiopia, perezida wacyo (Kabila wa Congo) ntiyayitabiriye nk’uko Chimprereports dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Atangiza inama Perezida Paul Kagame yagize ati ” Mu gushyira ibintu ku murongo, nanahamagaye perezida wa Congo Joseph Kabila na we wahawe ubutumire.”

Kagame avuga ko Kabila yamubwiye ko ataboneka.

“Yambwiye (Kabila) ko yifuzaga kwitabira iyi nama ariko ko bitashobotse(atabasha kugenda) bitewe n’uko ibintu bihagaze.

Akomeza avuga ko yamwemereye kohereza intumwa zitabira ibiganiro bikorwa  bagatanga n’ishusho y’uko ibintu bihagaze n’icyo biteguye gukora ku cyo biteguye kugeraho.
Muri iki gihugu haravugwa imvururu zakurikiye amatora zatewe no kutishimira ibyavuye mu matora ya perezida wa repubulika.
Ni nyuma yuko Komisiyo y’amatora (CENI) itangaje ko Felix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi ari we wayatsinze, Martin Fayulu na we utavuga rumwe n’ubutegetsi akabyanga, yemeza ko ari we watsinze; ibintu byanatangajwe na kiriziya gatorika muri iki gihugu.
Byatumye Fayulu yiyambaza urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.
AU yasabye ko muri iki gihugu haba ituze, ariko ntibyabujije abashyigikiye Fayulu kwirara mu mihanda mu myigaragambyo, bamwe muri bo bararaswa barapfa.

Perezida Kagane yavuze ko Congo yizeye ko ibihugu bituranye nayo n’ibindi bigize uyu mugabane biyifata mu mugongo mu gushakira igisubizo iki kibazo.

Ntibikwiye kandi ko hari ibihugu byitwaza iki kibazo mu kugaragaza inyungu zabyo.

Biteganyijwe ko tariki ya 22 Mutarama hazarahira uwo uru rukiko ruzemeza ko yatsinze aya matora.

Ntakirutimana Deus