Inama ya SADC yahaye gasopo ibihugu bishaka kuvangira Congo

Ubusugire bw’igihugu ni ntavogerwa, ibi bigaragara mu mategeko nshinga y’ibihugu byinshi ku Isi. Kutavogera ubwa Congo Kinshasa yateguye amatora uko umufuka wayo ungana, agatangazwa n’urwego rubifitiye ububasha nibyo byagarutsweho n’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya SADC.

Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019.

Mu myanzuro yafatiwemo hari usa n’uha gasopo ibihugu byagaragaje akarehareho ko kwivanga muri politiki ya Congo nyuma y’amatora yabereye muri iki gihugu tariki 30 Ukuboza 2018.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu itangaje by’agateganyo ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora ya perezida wa repubulika. Ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi byatangaje ko Tshisekedi atari we watsinze aya matora . Bidateye kabiri Kiriziya Gatorika muri iki gihugu ivuga ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora aho kuba Tshisekedi.

Kuri ubu Fayulu yiyambaje urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga arusaba ko rwategeka ko hasubirwamo ibarura ry’amajwi.

Imvururu zakurikiye aya matora zatumye iyi nama iterana, ndetse ifatirwamo imyanzuro ikomoza ku guha gasopo ushaka kuvangira iki gihugu mu rugendo rw’amatora y’amateka ashobora gutuma ubutegetsi bwaho buhererekanywa mu mahoro bwa mbere mu mateka kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Iyi nama yasuzumye uko ibintu byifashe muri Congo nyuma y’amatora, ishima leta yafashe iya mbere mu gutegura amatora ndetse na Komisiyo y’amatora yatumye akorwa neza. Yashimiye kandi abanyecongo n’abanyapolitiki muri rusange bakoze uko bashoboye aya matora agakorwa mu mahoro, by’umwihariko bashimiye imiyoborere ya Perezida Kabila yatumye akorwa.

Yashishikarije kandi iki gihugu gukomeza kubumbatira amahoro n’umutekano. Yishimiye ko urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga ruri gukurikirana ikibazo rwagejejweho.

Yasabye umuryango mpuzamahanga kubahiriza ubusugire ntavogerwa bwa Congo. Ibi kandi birajyana no kubahiriza itegeko nshinga rya Congo n’inzira za politiki n’iz’ubutabera ziri gukurikizwa ngo ibibazo byagaragajwe nyuma y’amatora birangire neza. Uyu muryango ngo ugomba gufasha iki gihugu gukomeza kubumbatira amahoro n’umutekano.

Wiyemeje kandi guhangana n’imitwe iri muri iki gihugu igamije guhungabanya amahoro muri iki gihugu.

Perezida Kabila ntabwo yitabiriwe iyi nama, byatumye Perezida Kagame ahamagara Kabila amubaza icyatumye atitabira iyi nama, amubwira ko atava mu gihugu akurikije uko umwuka wifashe muri iki gihugu.

Yamubwiye ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo biri bufatirwe muri iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa Leonard She Okitundu.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama iri mu rurimi rw’Igifaransa

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse ku byatangajwe na Komisiyo y’Amatora, Felix Tshisekedi azarahirira kuyobora Congo, ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019. Ni urugamba yaba atsinze mu nzira yaharuriwe na se Etienne Tshisekedi wahanganye n’abaperezida bayoboye Congo guhera kuri Mobutu kugeza kuri Kabila, kugeza yitabye Imana, atemera uburyo bayoboramo Congo. Ibyo byatumye yiyamamaza ngo ayobore iki gihugu komisiyo y’amatora igatangaza ko yatsinzwe ariko we akavuga ko yatsinze ahubwo yibwe amajwi.

Ntakirutimana Deus