Felix Tshisekedi ashobora kutaba perezida wa Congo ibona amahanga nk’intare zifitiye impuhwe intama

Imiryango y’ibihugu ikomeye muri Afurika yasabye Congo guhagarika gutangaza bya burundu uwatsinze amatora, hagati aho leta isanga hari ibihugu bituranye na Congo bikoreshwa n’amahanga.
Ibi byaba bibangamiye inzozi z’umuryango wa ba Tshisekedi umaze imyaka myinshi ushaka kuyobora Congo, n’amahirwe wari ubonye akaba yawuca mu myanya y’intoki, Felix Tshisekedi atayoboye Congo nk’uko komisiyo y’amatora iherutse gutangaza by’agateganyo ko ari we wayatsinze.
Inama yahuje Afurika yunze ubumwe n’imiryango ikomeye irimo ECOWAS , SADC, ICGLR, ECCAS, IGAD na EAC yasabye ko habaho gusubika gutangaza ku buryo bwa burundu uwatsinze amatora muri Congo. Ni nyuma yuko Komisiyo y’amatora (CENI) itangaje by’agateganyo ko Felix Tshisekedi ari we watsinze aya matora, Martin Fayulu bahuriye ku kutavuga rumwe n’ubutegetsi akagana inkiko asaba ko amajwi yakongera kubarurwa bundi bushya.
Abakuru b’ibihugu na guverinoma bagaragaje ko hari ugushidikanya ku kuri ku byatangajwe by’agateganyo kw’amajwi yavuye muri aya matora.

Basabye ko hashyirwaho byihuse itsinda rikwirakwira muri Congo kuvugana n’abafite aho bahuriye na Congo (stakeholders) uko babona kuba haba ubwumvikane mu guhosha ubwumvikane buke bwakurikiye amatora.

Abitabiriye iyi nama basabye abo bireba muri Congo kuganira mu buryo bugamije gutanga ibisubizo n’abagize akanama k’uyu muryango mu nyungu z’igihugu cyabo n’abaturage bacyo.

Congo ntikozwa ibi byemezo

Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga ruri gukora uko rushoboye ngo rutangaze icyemezo cyarwo ku busabe bwa Fayulu bw’uko amajwi yakongera kubarurwa bundi bushya.

Iki gihugu kibicishije mu ijwi rya Lambert Mende umuvugizi wa Guverinoma, gisa n’igitanga gasopo ku bihugu byo mu karere ngo bikoreshwa n’ibya kure mu nyungu zabyo ku kibazo cya Congo. Akomeza avuga ko nta gishya biteze kirenze gukomeza gushaka guhatira abantu icyo bita demokarasi bakoresheje intwaro.

Avuga ko amatora ari amahitamo ya Congo atazagira ikiyahagarika, kandi ko igi gihugu nta gisubizo gitegereje kizava hanze atari muri cyo ubwacyo. Ati ” Nk’uko byavuzwe na nyakwigendera Patrice Lumumba birakwiye ko amateka ya afurika yandikirwa muri afurika, aya congo akandikirwa muri congo n’abanyafurika n’abbanyecongo, atandikiwe i Paris, i Bruxelles, i Londres n’i Washington.”

Agaragaza ko hari ibihugu byihaye kwerekana impuhwe nk’intare izifitiye intama igenda izegera, asanga nta kindi ziba zigamije uretse kwinopfora izo ntama.

 

Ntakirutimana Deus