Bamwe barasaba guhoza ijisho ku bagore batwite n’abonsa leta igiye kugenera inkunga

Guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2019, leta y’u Rwanda igiye kujya igenera abagore batwite bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abafite abana batarengeje imyaka ibiri,  inkunga y’amafaranga 7500 ku kwezi.

Ni muri gahunda yo gufasha iyi miryango kugira imibereho myiza, harindwa ko abana babo bagira ikibazo cy’imikurire kuko kigira ingaruka zikomeye ku gihugu.

Hari abavuga ko bamwe mu bagenerwa iyi nkunga bashobora kuyitwaramo uko bidakwiye bikaba umusaraba kuri leta. Ni muri urwo rwego basaba ko abahabwa izo nkunga bahizwaho ijisho.

Uwitwa Kamana Claude ati ” Inkunga irakwiye kuko bigaragara ko leta yitaye ku mibereho y’abaturage bayo, ariko nanone hari igikwiye kwitonderwa.”

Akomeza avuga ko hari abashobora kuzashingira kuri ayo mafaranga, bagahora babyara ngo bayaronke.

Ati” Bashobora kubyara bataruhuka kugirango bajye bahabwa ayo mafaranga, dore ko hari ingo nyinshi zitayinziza ku kwezi.”

Mukamana Claudine avuga ko abahabwa iyi nkunga bakwiye kumenya ko atari ibafasha kubyara abo badashoboye kurera, ahubwo ari ibafasha kwita kubo bateganyije kubyara.

Basanga kubahozaho ijisho ngo bagarure ku murongo abawuteshutseho( bashaka kubyara gusa ngo baronke ayo amafaranga) byaba inshingano za buri wese aho guharirwa leta gusa.

Uwitwa Habumugisha ati ” Ibi njyewe mbona bizatuma barushaho kubyara abo batateganyirije mbona ikiza aruko aya mafaranga yakobgerwa muri gahunda z’ubudehe cyangwa girinka maze abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bose bagahabwa inka cyangwa irindi tungo ribafasha kuva mu bukene,mu minsi ishize nabonye bamwe mu bayobozi ba Nyamasheke bavuga ko impamvu aka karere gakennye cyane ari uko abaturage bako babyara cyane none se ubu noneho ko bagiye kujya babahemba haracura iki? Birakwiye ko kuri buri kagari hashyirwaho umukozi ushinzwe kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kuko nibabaha aya mafaranga ahuko bazarusha kugwingira kuko mbona umuntu uri mu kiciro cya 1 abenshi badashoboye gukoresha neza amafaranga “.

Iyi nkunga izatangirana n’abagore bo muri ibi byiciro batuye mu turere 17 twatoranyijwe dukenye kurusha utundi mu Rwanda.

N.D