Bidasubirwaho Felix Tshisekedi yatsinze amatora ya perezida wa Congo
Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, ariko urutugu rwiza rutegurira urundi kubaho rwemye. Birashyize birabaye umuryango w’aba Tshisekedi urashyize ubonye ubuyobozi bwo ku mwanya wa perezida wa repubulika muri Congo Kinshasa.
Ni amakueu amaze kwamamara hose, kuva i Paris ugana I Bruxelles ahatabarukiye umukambwe Etienne Tshisekedi waharaniye kuyobota Congo, yabibura akarahirira mu rugo. Ni inkuru yasabagiye kuva i Washington DC ikambuka inyanja kugeza i Londres aho bavuze ko ikibazo cy’uko amatora yibwe muri congo (uko babivuga bo), iki gihugu kitorohewe na politiki yo kwivana mu muryango w’bumwe bw’u Burayi, bazakigeza ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano.
Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo rwemeje bidasubirwaho ko Bwama Felix Tshisekedi yatsinze amatora. Nta gihindutse mu minsi ibiri ararahirira kuyobora igihugu kinini cya kabiri muri Afurika.
Urukiko Martin Fayulu yagejejeho ikirego ko amatora yakongera agasubirwamo kuko ngo hatatangajwe ukuri ku byayavuyemo, rwavuze ko atigeze atanga ibimenyetsi bifatika kuri icyo kirego byerekana icyo yashingiragaho.
Fayulu yavugaga ko abona Tshisekedi yaragiranye amasezerano na Kabila rwihishwa yo kumuha ubutegetsi ngo atazamukurikirana ku byaha avuga ko yakoze. Avuga ko ari we perezida uzwi wa Congo agasaba umuryango mpuzamahanga kudaha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora. Ni mu gihe Afurika yunze ubumwe yari iherutse gusaba uru rukiko guhagarika ibyo gutangaza amajwi ya burundu.
Urukiko ruti “Felix Tshisekedi ni perezida wa Congo watowe na benshi.”
Biteganyijwe ko mu minsi 10 iri imbere azarahirira kuyobora Congo.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Congo bishoboka ko hashobora kubaho guhererkanya ubutegetsi mu mahoro nyuma y’imyaka 59 iki gihugu kibonye ubwigenge mu 1960.
Ihererekanya ry’ubutegetsi muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge riteye gutya:


Amatora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 agaragaza ko Felix Tshisekedi yagize amajwi 38.5% Fayulu akagira 34.7% . Aba bose ntibavugaga rumwe na Kabila.
Umukandida wari ku ruhande rwa Kabila ariwe Emmanuel Shadary agira 23.8%.
Kiriziya Gatorika yemeza ko Fayulu ari we watsinze amatora ihereye ngo ku byabonywe n’indorerezi zayo zisaga ibihumbi 40 zari kuri site z’itora mu gutora no mu kubarura amajwi.
Ntakirutimana Deus