Kenya: Ibyihebe byongeye kuyigabaho igitero byahitanye abantu 15 (yahinduwe)

Abantu bataramenyekana bikekwa ko ari ibyihebe bitaratangazwa umutwe w’iterabwoba bakomokamo bagabye igitero kuri Kenya.

Aba bantu bafite imbunda bagabyr igitero kuri iki gihugu, ikimaze kumenyekana ni abantu barashwe bagaragara ku mafoto batabarwa. Inkuru BBC itangaje aka kanya igaragaza ko hari kurebwa ababa bagabye icyo gitero.

Cyagabwe mu karere ka Westland ahari kugaragara umwotsi mwinshi. Biravugwa ko cyagabwe muri hoteli yitwa Dusit hotel.

Iki gitero kije gikurikira ikindi abagize umutwe w’iterabwoba wa Alshabab bagabye muri iki gihugu muri 2013  mu nyubako ya Westgate iri mu Mujyi wa Nairobi, abantu 67 bakahasiga ubuzima.

Abari muri iki gihugu baravuga ko bumvise ibintu bibiri biturika cyane muri iyi hoteli, bigakurikirwa n’abantu barasa. Imodoka nyinshi zari ku mbuga y’iyi hoteli zatwitswe. Polisi iri guhangana n’iki kibazo.

Umwe mu bari muri iki gihugu ati “Twatewe.

Undi ati”Nari ntangiye kumva amasasu, mpita mbona abantu biruka bamanitse ibiganza byabo, bamwe bagiye kwihisha muri banki.

Polisi ya Kenya yatangaje iby’iki gitero ibuza abafite ibinyabiziga kunyura hafi y’iyi hoteli.

Umutwe w’iterabwoba wa Alshabab watangaje ko ari wo wagabye iki gitero ugatanyije na Alquaida.

Imibare imaze gutangazwa ni uko ibi bitero byahitanye abantu batanu nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje. Uyu munsi kuwa Gatatu byatangajwe ko ibi bitero byaguyemo abantu 15 mu gihe umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (Croix Rouge) watangaje ko wabonye abantu 24 bapfuye.

 

 

Inkuru turacyayikurikirana….