Umuryango CPCR watewe imbaraga n’ifatwa ry’abakekwaho jenoside barimo Kabuga

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR) rikorera mu Bufaransa rivuga ko ritazatezuka mu gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, rikaba utewe imbaraga n’abagiye bafatwa.

Mu minsi yashize nibwo humvikanye itabwa muri yombi rya Kabuga Felesiyani, umukire wari umaze imyaka myinshi ashakishwa kubera uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ifatwa rya Kabuga n’abandi barimo Octavien Ngenzi na Tito Barahira ndetse na Pascal Simbikangwa byagiye bitera imbaraga CPCR nkuko byemezwa n’umuyobozi waryo, Alian Gauthier mu kiganiro yagiranye na The Source Post hifashishijwe ikoranabuhanga.

Agira ati “Byaduteye imbaraga, kugeza uyu munsi CPCR imaze gushakisha abantu basaga 30 bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi. Gusa muri abo nibo bamaze gutabwa muri yombi ndetse barakatirwa. Muri Gashyantare umwaka utaha hazaba urubanza rwa Muhayimana Claude, wahoze mu interahamwe zo ku Kibuye. Hari Laurent Bucyibaruta na Dr Sosthene Munyemana ibyabo bitarasobanuka. Kuri Dr Eugene Rwamucyo aracyari gukurikiranwa, izindi dosiye nyinshi nta kizere nk’iya Agathe Habyarimana, Laurent Serubuga n’abandi. Ntiduhwema kugaragaza ukugenda biguru ntege k’ubutabera bw’u Bufaransa.

Akomeza avuga ko batazacika intege bazakomeza gukurikirana abakekwaho urwo ruhare, dore ko ngo muri iyi minsi abakekwaho uru ruhare bashobora kuba baragize ubwoba bitewe n’ifatwa rya bamwe muri bo barimo nka Octavien Ngenzi na Tito Barahira baje no gukatirwa, ifatwa rya Kabuga n’abandi.

Alain avuga ko kuba hari intambwe yatewe ku mubano w’ibihugu byombi nabwo ari iyindi ntambwe ibatera imbaraga mu bijyanye no gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Yungamo ko nubwo hari byinshi bikiri imbogamizi ariko ko batazacika intege, ahubwo ko ifatwa ry’abamaze gutabwa muri yombi ribatera imbaraga zo gukomeza intego biyemeje yo gushakisha abakihishe mu Bufaransa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukunze gutangaza ko usanga abakekwaho uru ruhare bakoresha uko bashoboye ngo ntibafatwe, bihisha ahatazwi, bahindura amazina ndetse n’andi mayeri menshi bakoresha.

Muri 2017, iri shyirahamwe  CPCR ryandikiye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rimwibutsa ko muri iki gihugu hakiri abakekwaho Jenoside bacyidegembyayo.

Ryamwibukije ko ubushize ubwo bandikiraga abakandida biyamamarizaga kuyobora u Bufaransa, bakiriye ubutumwa bugaragaza ko Macron ahangayikishijwe n’iki kibazo, bikaba bitanga icyizere ko hari ikizakorwa abagize uruhare muri Jenoside bari kuri ubu butaka bazashyikirizwa ubutabera.

Icyo gihe Alain Gauthier yavuze ko iyi baruwa yanditswe kugira ngo bamenye icyo Macron atekereza ku butabera bw’abakekwaho Jenoside bari muri iki gihugu.

Yagize ati “ Mbere na mbere, dushaka kumenya niba yemeranya n’urukiko rusesa imanza ku cyemezo cyo kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside ngo baburanishwe kandi barabisabiwe. Turashaka no kumenya niba ateganya kongerera ubushobozi ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’urukiko rwisumbuye rw’i Paris, kugira ngo rurusheho gukora mu buryo buhamye.”

CPCR ivuga ko buri Perezida wayoboye u Bufaransa n’abaminisitiri b’ubutabera bose ryabandikiye amabaruwa atagira bakaba baragiye bahabwa igisubizo kigira kiti “Tuzabamenyesha umwanzuro twafashe kuri iki kibazo” ariko kugeza uyu munsi hakaba nta mwanzuro uhamye wigeze utangwa”.