Gakenke: Abaregera indishyi mu rubanza rwa Fabien Neretse baragirwa inama
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Gakenke, bavuga ko batanze impapuro ziriho ibirego ku ndishyi z’akababaro barega Neretse Fabien uherutse gukatirwa imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Ibyo gutanga ibyo birego byemezwa n’Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gakenke bwana Saad Dunia uvuga ko hari abantu bari hagati y’umunani n’icumi batanze impapuro ziriho ibirego ngo babitange mu rukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwaburanishije Neretse. Izo mpapuro ngo zashyikirijwe Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG).
Nyuma yo gushakisha amakuru atandukanye, The Source Post yamenye amakuru ko ibyo birego ari ibitangwa byanyuzwa mu muryango IBUKA nk’umuryango ubahagarariye ku rwego rw’igihugu unashinzwe kurengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ukaba wabafasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Bwana Ahishakiye Naphtal avuga ko iby’ibyo birego ntabyo babonye ariko ko barimo kubikurikirana.
Avuga ko niha hari ababifite bikwiye ko bagira vuba bigatangwa, kuko ngo iyo bitangiwe hamwe n’abaregera indishyi zose ngo bigira icyo bifasha. Atanga urugero ko niba hari abaregeye indishyi mbere bakazitsindira bakishyurwa mu mitungo y’uwatsinzwe, ngo iyo hari abongeye kuzitsindira nyuma nta mitungo asigaranye ngo hashobora kubura isoko ituma bishyurwa[ahava ubwishyu].
Ati “Ubwo urumva aba nyuma babura icyo bakomoraho indishyi.”
Akomeza avuga ko uwacitse ku icumu afite uburenganzira bwo kugana urukiko agatanga ikirego, bitari na ngombwa ko anyuze kuri IBUKA. Hagati aho Saad ukuriye IBUKA muri Gakenke avuga ko azegera uru rwego bakungurana ibitekerezo ku buryo bwazakoreshwa ngo abakeneye ubutabera babuhabwe.
Nubwo ngo aba baturage b’i Gakenke bashatse kuregera izi ndishyi mu rukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi, umunyamategeko Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga RCN Justice &Democratie(umuryango uharanira ubutabera na demokarasi), avuga ko byoroshye ko batanga ikirego cyabo mu butabera bw’u Rwanda, abagaragarariza inzira zitandukanye zakwifashishwa n’inyungu zirimo.
Ku bijyanye no gutanga ikirego mu Rwanda, agira ati “ Na ruriya rukiko rushobora kuregerwa [rw’i Bruxelles], ariko njyewe simbona impamvu yo kujyanayo ikirego, nabagira inama yo gutanga ikirego mu Rwanda n’ubwo no mu Bubiligi ushobora kugerayo yatangayo ikirego, ariko abari mu Rwanda bakihatanga, kereka hari urwego runaka rwabafasha kugitangayo.”
Akomeza avuga ko hari n’ushobora kureba akavuga ko atanga ikirego mu Bubiligi kuko ariho wenda hari imitungo y’uregwa yaherwaho mu kwishyurwa mu gihe yatsinze, kuko byakoroha ko imitungo ye ifatirwa.
Ku bari mu Rwanda ngo bazi ko hari imitungo y’uwo barega ihari ku buryo ishobora gufatirwa ngo batanga ikirego cyabo mu Rwanda.
Ku rundi ruhande uwatanze ikirego mu mahanga agatsinda urubanza na we ngo ashobora gusaba ko rurangirizwa ku mitungo iri mu Rwanda, aciye mu gutanga ikirego mu rukiko rukuru.
Ati “Aho kurega mu Bubiligi, ugaruke na none wongere uregere mu Rwanda usaba eduquatur, ibyiza waregera mu Rwanda noneho rwa rubanza rwaciriwe mu Bubiligi ukarwifashisha nk’ikimenyetso kigaragaza icyo uba uregera.”
Kimwe na Ahishakiye, Me Ntampuhwe asaba abashaka kuregera indishyi kubikora kare kuko ngo nk’uyu munsi, abatsindiye indishyi z’akababaro mu rubanza rwa Neretse rwaberaga i Bruxelles mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2020, bagannye urukiko rukuru mu Rwanda bagasaba ko rurangizwa mu Rwanda bakabyemerera, rwahita rutangizwa ku mitungo yaba ihari. Abarega nyuma bagasanga imitungo yarangiye, nta kindi babona.
Asoza agira ati “Uwaba ashaka kurega yabikora kare.”
Urukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi (cour d’assises de Bruxelles) tariki 30 Mutarama, rwategetse ko Neretse Fabien ruherutse guhamya ibyaha bya jenoside yishyura amayero ibihumbi 317 mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 317. Ni indishyi zitsindiwe n’abantu 18 bibumbiye mu baharanira indishyi z’abarenganyijwe na Neretse. Buri wese azajya yishyurwa hagati y’amayero ibihumbi 5 n”ibihumbi 37. Ni ukuvuga hagati ya miliyoni 5 na 37 mu mafaranga y’u Rwanda. Uru rukiko mu mibare yarwo rwabaze umubare w’abantu buri wese yabuze muri icyo gihe bigizwemo uruhare na Neretse, isano bafitanye, ugukomereka n’ibindi.
Neretse, umunyarwanda w’imyaka 71 y’amavuko yahamijwe kugira uruhare mu bitero byaguyemo abatutsi i Mataba muri Gakenke n’i Nyamirambo muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Aba mu Bufaransa kuva mu 1997.