Gakenke: Nubwo batanyuzwe n’igihano cyahawe Neretse hari icyabakoze ku mutima

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Gakenke nibanyuzwe n’igihano cyahawe Neretse, ariko bakishimira intambwe yatewe yo kumuburanisha.

Neretse Fabien uvuka mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu mpera za 2019. Ni igihano yajuririye ariko akongera kugihamywa n’urukiko rusesa imanza.

Igihano cyahawe uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko ngo ni gito ugereranyije n’uko ab’i Mataba bamuzi. Ni ibyemezwa n’uhagarariye umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi [IBUKA] wo mu karere ka Gakenke Saad Dunia.

Agira ati “(guhanwa) Twabyakiriye neza cyane kubera ko Neretse ari mu bantu rwose bari ruharwa mu murenge wa Mataba, ari kuba yari ahagarariye interahamwe hariya, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha yakoze byari bikwiriye ko ahanwa, ariko mu kuri imyaka 25 kuri twe ntabwo yari ihagije.”

Avuga ko igihano yari akwiriye guhabwa cyari kuba “burundu y’umwihariko cyangwa niba hari ikindi kirenze burundu, kuko Neretse yari ku ruhembe rw’abajenosideri mu murenge wa Mataba ntawe utabizi. Ziriya za ACEDI Mataba byari ibigo bye habereyemo ubwicanyi ndengamakere, yayoboraga interahamwe za hariya, uburyo yari umuntu ufatika, yateye inkunga zishoboka izo nterahamwe.”

Saad avuga ko bishimira ko ubutabera harimo n’ubw’amahanga bwamenye byinshi kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Icyo twishimira cya mbere ni uko ziriya nkiko zo hanze zemeye, zikumva abacitse ku icumu, zikumva igihugu nk’u Rwanda, inzira twanyuzemo y’umusaraba, nabo bakabyumva, bakavuga mbere na mbere bati reka dufate abo bantu bakekwaho uruhare muri jenoside, ubutabera bugatangwa.”

Akomeza avuga ko kuba ibyo bihugu birimo ibyagize uruhare rwo gukingira ikibaba “inkoramaraso z’abajenosideri” ariko bigatanga ubutabera kuri bo bituma;

“Kuba ubutabera bwarabihaye agaciro bugatera iyo ntambwe, icya mbere abacitse ku icumu biduha icyo cyizere ko n’abandi bashobora kuba bari inyuma bakidegembya ko nabo bazafatwa, bagashyikirizwa ubutabera, mu gihe mbere bitabagaho. Twumva ari intambwe nziza,  kuba Neretse yarafashwe agakatirwa imyaka 25 yajurira na none bigafata ubusa, biratwubaka kubera ko abakoze jenoside bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, bahaganwa hashingiwe ku bimenyetso.

Yungamo ati “Turabyishimira kandi biduha icyizere ko n’abandi benshi bazafatwa, ikiruseho na Kabuga Felesiyani yarafashwe n’abandi n’abandi.”

“Umukire Neretse utarituye Imana umugisha yamuhaye”

Saad avuga ko Neretse yakoresheje imbaraga yari afite mu kwica abatutsi, mu gihe yashoboraga no kuba yavuga ngo ndarengera abatutsi ba hariya, kubera ko yari umuntu uvuga rikijyana afite ubushobozi bwose bufatika. Aha niho yerekana ko nta yindi nyiturano yituye bijyanye n’ubushobozi Imana yari yaramuhaye, aho kugirango avuge ngo Mana ndagushimira kuba warampaye ibi reka mdengere aba bantu, ahubwo ngo agamburuza Imana akoresha bwa bushobozi yamuhaye ajya kubica.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), isanga iburanishwa n’ikatirwa rya Neretse ari ugutsindwa kw’abahakana n’abapfobya jenoside ndetse no guha agaciro n’icyubahiro abazize jenoside.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Yafatiwe mu Bufaransa mu 2011, akurikiranweho ibi byaha ariko nyuma ararekurwa. Martine Beckers umuvandimwe w’umubiligikazi Neretse ashinjwa kwicisha yakomeje kumukurikirana nkuko yari yabitangiye kuva mu 1994 kugeza ubwo ikirego cye basanze gifite ishingiro bityo atangira kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi.

Inkuru bifitanye isano ku bihano Neretse yakatiwe n’ibyashingiweho.