Kabuga Felisiyani “Yaburana, ataburana abaregerera indishyi ntibyababuza gutanga ibirego”

 Inkuru yanditswe na KABERUKA Telesphore

Mu gihe bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 n’abaharanira inyungu zabo bafite impungenge ko Kabuga Felesiyani ashobora kutaburana bashingiye ku byo bumva ko ubuzima bwe butaba bumeze neza, baramarwa impungenge ko hari uburenganzira bafite kandi bugomba kubahirizwa.

Izo mpungenge bafite zishingira ku biboneye Kabuga ko atameze neza ndetse n’ibyatangajwe n’umwunganizi we mu by’amategeko uvuga ko umukiriya we w’imyaka 87 arwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete na leucoaraiose, indwara yagira ingaruka ku mikorere ye yo kwibuka no kumenya. Hiyongeraho kandi n’izindi nzitizi zitinza imiburanishirize zirimo ingaruka za koronavirusi n’imitunganyirize y’imanza.

Izi mpungenge ziyongeraho iza Alain Gauthier, umuyobozi w’ umuryango CPCR, wiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera, abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Bufaransa uherutse kuzigaragariza ikinyamakuru The Source Post mu kiganiro bagiranye.

Yagize ati “Mfite impungenge ko Kabuga ashobora kutaburanishwa. Arashaje kandi ararwaye. Bibaho kubera ko ashaje kandi umubiri we ufite intege nke. Sinzi igihe kabuga azaburanishwa, ariko ubu afite imyaka 87, ntafite ubuzima bwiza, mu gihe ubutabera bwatinda, mfite ubwoba ko byarangira Kabuga ataburanishijwe.”

Avuga ko iki kibazo atari we wa mbere cyaba kibayeho mu Bufaransa ko hari izindi ngero z’abantu bashaje cyangwa barwaye birangira bataburanishijwe kubera uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo ngo ahanini biterwa n’uko ubucamanza bugenda biguru ntege mu kuburanisha abo bantu kubera dosiye nyinshi, bityo agasaba ko iya Kabuga yakwihutishwa.

Gauthier avuga ko umuti w’iki kibazo waba ukwihutisha ibisabwa mu kumwohereza vuba mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ( IRMCT) i Arusha muri Tanzaniya,hakagenwa uko yakurikiranwa.

Zinwe muri izo mpungenge bagaragaza barazimarwa n’Umunyamategeko, Me Juvens Ntampuhwe, Umuhuzabikorwa w’Umushinga RCN Justice&Democratie [uharanira ubutabera na demokarasi], uvuga ko Kabuga Felisiyani yaburana ataburana, bitabuza abaregera indishyi gutanga ibirego byabo.

Abyemeza ashingiye ku ngingo ya 13 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Me Ntampuhwe avuga ko igihe cyose uregera indishyi ashobobora gutanga ikirego cye. Ni ukuvuga ko Kabuga yaburana ataburana, abaregera indishyi bashobora gutanga ikirego cyabo, bakarega nyirubwite, mu gihe yaba akiriho cyangwa bakarega abazungura be, mu gihe yaba apfuye ataburanye.

Iyo ngingo y’itegeko iti “iyo urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha rwaregewe n’ikirego cy’indishyi, rushobora gukomeza kukiburanisha nubwo bwose ikirego cy’ikurikiranacyaha cyaba cyarasaziye mu rukiko, ushinjwa yarapfuye, icyaha kitagihanwa n’itegeko cyangwa se harabayeho imbabazi z’itegeko.

Cyakora avuga ko uwagitanga ubu, byasaba gutegereza ko urubanza rwa mbere rurangira rukaba itegeko kugira ngo ikirego cy’indishyi kirushingireho.

Ibi ngo bijyanye n’ihame rigira riti  «Imanza z’inshinjabyaha ni zo ziburanishwa mbere y’imanza z’indishyi (le pénal tient le civil en létat). Bikaba bisobanura ko mu gihe urukiko rw’imbonezamubano rwakiriye ikirego rugatahura ko gihuye n’urubanza rw’inshinjabyaha rutaracibwa mu rubanza rumwe, rugomba guhagarika imirimo y’iburanishwa ry’icyo kirego mu gihe hagitegerejwe ko icyemezo ku cyaha gifatwa.

Me Ntampuhwe Juvens avuga kandi ko, iyo habayeho impungenge ko imitungo yuregwa n’ubushinjacyaha yagurishwa cyangwa ikarigiswa mu gihe urubanza rutaraba itegeko, abateganya kuregera indishyi bashobora gutanga ikirego cyo kuyishinganisha kugira ngo umunsi baregeye indishyi bazazibone haherewe kuri iyo mitungo.

Hagati aho Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa ubwo yari mu kiganiro Majuscle Propos yavuze ko abakorewe ibyaha bakeneye guhabwa ubutabera. Avuga ko nubwo kwishyura ibyangijwe ari ngombwa ariko bakeneye ko Kabuga aburanishwa. Itangwa ry’ubutabera kuri we ngo ni uguha agaciro ikiremwamuntu kuko jenoside ari icyaha gikorerwa inyokomuntu.

Mbere yo gufunga imiryango yarwo ku wa 31 Ukuboza 2015, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (ICTR) rwashinje Félicien Kabuga ibyaha bitanu bigize icyaha cya jenoside yakorwe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w1994 na bibiri bigize ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urwo rukiko kandi rwategetse ko igihe cyose Kabuga yabonekera agomba kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye.

Félicien Kabuga, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 25 yari ishize ashakishwa n’ubutabera.

Ku wa 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwi Paris ruzafata icyemezo niba rwemeje icyemezo cyo kumwoherereza  IRMCT muri Tanzania, cyafashwe muri Kamena n’inkiko z’Ubufaransa.

Mu gihe abacamanza bakwemeza iyimurwa rye, u Bufaransa buzaba bufite ukwezi kugira ngo bube bwamushyize mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga. Icyo cyemezo nikidafatwa, uru rubanza ruzasubira mu rukiko rw’ubujurire.

Kabuga Felesiyani ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni.