Abarimo umuhungu wa Wilson Irategeka bashobora kuburanishirizwa hamwe na Rusesabagina na Sankara

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko buri gushaka uko Paul Rusesabagina uregwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba yabazubanishirizwa mu rubanza rumwe na Sankara n’abandi 16 bafashwe bari mu buyobozi bwa FLN.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umushinjacyaha mukuru, Havugiyaremye Aimable rigira riti “Nifuzaga kubamenyesha ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018. Muri aba harimo Felicien Nsanzubukire (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Jean-Chretien Ndagijimana (akaba ari umwana w’uwahoze ayobora FLN, nyakwigendera Laurent Ndagijimana wari uzwi nka Wilson Irategeka). Urutonde rw’abo 16 bafunze muzaruhabwa.”

Ubushinjacyaha buzahuza ibirego by’aba 16 hamwe n’ibya Rusesabagina.

Ubushinjacyaha buzasaba kandi Urukiko guhuza uru rubanza hamwe n’urwa Callixte Nsabimana hamwe na Herman Nsengimana. Turizera ko aba bakekwaho ibyaha uko ari 19 bazaburanishirizwa hamwe.

Bukomeza buvuga ko ibi bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Ngo iyo abantu baregwa ibyaha
bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe.

U Rwanda mu bufatanye n’u Bubiligi?

Umushinjacyaha akomeza avuga ko ashimira u Bubiligi. Ati “Nifuzaga gushimira inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu
kumuta muri yombi. Ndanashimira mugenzi wanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi, wemeye gukorana natwe mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, bituma hasakwa aho Rusesabagina yari atuye. Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu
rukiko.”

Ubushinjacyaha butangaza ko Rusesabagina ashinjwa icyaha cy’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Ibi bikaba bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi afite mu
mutwe witwara gisirikare witwa MRCD/FLN.